Kabasinga ni umunyamategeko washinze ikigo gitanga serivisi mu by’amategeko, Celta Law kimaze kumenyekana cyane mu Rwanda.
Yabaye umushinjacyaha ku byaha birimo ibya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara haba ku rwego mpuzamahanga no ku rw’ubucamanza bw’u Rwanda.
Kuva mu 2003 kugeza mu 2012, Kabasinga yari Umushinjacyaha mu Rukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania (ICTR).
Kuva muri Nyakanga 2013 kugeza muri Mutarama 2016, yabaye umujyanama mu by’amategeko w’Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda n’uw’umushinjacyaha wari ushinzwe gukurikirana ibyaha mpuzamahanga.
Yatangaga ubujyanama ku byerekeye gutegura manda zo guta muri yombi abakekwaho Jenoside bihishe mu mahanga no gusaba ko boherezwa mu Rwanda, gukora iperereza no kugenza ibyaha mpuzamahanga.
Mu kiganiro yigeze kugirana na ’Forum For International Criminal Justice’, Kabasinga yasobanuye ko impamvu yatumye yinjira muri uyu mwuga, zifitanye isano no kuba yaravukiye muri Uganda ku babyeyi bahungiyeyo bakiri bato mu 1959.
Yamenye ko atari Umunya-Uganda ahubwo ari Umunyarwandakazi utarashoboraga gusubira iwabo kubera ibibazo bya politiki n’ivangura ry’amoko.
Mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga mu Rwanda, yigaga mu mashuri yisumbuye. Ngo yakurikiye kuri televiziyo ukuntu abantu bicwaga mu buryo bw’indengakamere yiyemeza kwiga amategeko kugira ngo azafashe abagizweho ingaruka na yo kubona ubutabera.
Yashoboye gushinja ibyaha bamwe mu bantu b’ingenzi bakekwagaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka igera ku icumi ubwo yari muri ICTR.
Urugaga rw’Abavoka muri Afurika y’Iburasirazuba (East Africa Law Society: EALS) rwashinzwe mu 1995 muri Tanzania. Rufite abanyamuryango bagera ku bihumbi 19 rukagira ingaga zirimo urwa Uganda, u Burundi, Kenya, u Rwanda, Tanganyika, Zanzibar na Sudani y’Epfo.
Rugamije guteza imbere imiyoborere myiza n’imikorere igendera ku mategeko mu karere rukaba nk’urwego rw’indorerezi u MUryango wa Afurika y’Iburasirazuba na Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu muri aka karere.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!