Urugendo rutangaje rwa Josh na Alissa Ruxin, rwashibutsemo Heaven Restaurant & Boutique Hotel yihariye i Kigali

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Nzeri 2020 saa 02:36
Yasuwe :
0 0

Mu myaka 14 ishize nibwo Josh na Alissa Ruxin bavuye i New York baza mu Rwanda, mu rugendo rwashibutsemo ishoramari rikomeje gutanga umusanzu mu rwego rwa hotel no kwakira abantu, rubitse ishoramari ryinshi mu Rwanda.

Batangiriye mu Kiyovu, mu gihe u Rwanda rwari rugihanganye n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku rwego rwo hejuru.

Alissa yibuka ko hari n’umunsi umwe umuryango waje ku rugo rwabo, ubabwira ko hari umuvandimwe wawo wiciwe hafi aho, babemerera kuhacukura ndetse babona umubiri we, bajya kuwushyingura mu cyubahiro.

Ni inkuru yari ikomeye ku muryango w’Abayahudi wumva neza Jenoside n’ingaruka zayo. Ubwo Leta yatangiraga kunoza imihanda hafi y’aho uyu muryango wakoreraga, hagiye hagaragara indi mibiri myinshi, igenda ishyingurwa mu cyubahiro.

Alissa ati "Byari ibintu bikomeye ku munyamahanga kubona ibintu nk’ibyo. Ni ikintu ntashobora kuzibagirwa na rimwe."

Alissa w’imyaka 45 ukomoka mu Mujyi wa San Francisco muri Leta ya California na Josh w’imyaka 50 ukomoka i Ridgefield muri Connecticut, nibo ba nyiri Heaven Restaurant & Boutique Hotel mu Mujyi wa Kigali, kimwe na The Retreat by Heaven Boutique Hotel.

Uko bageze muri Afurika no mu Rwanda

Mu kiganiro bagiranye n’umunyamakuru wa Times of Israel muri Gashyantare, bahishuye byinshi ku rugendo rwabo, kugeza bagize ishoramari rifatika mu Rwanda.

Josh yavuze ko yageze muri Afurika bwa mbere mu 1987 akiri umunyeshuri. Mu 1984 umwarimu wabo Charles Lippman yabazaniye abantu bigeze kuyobora igikorwa cyasize amateka akomeye kizwi nka Operation Moses ngo babaganirize.

Iyo operation ni imwe mu zikomeye mu mateka y’Isi, yacyuye Abayahudi 7000 babaga muri Ethiopie bazwi nk’Abafalasha, bajyanwa muri Israel mu gihe cy’ibyumweru birindwi hagati ya 1984 na 1985, babanje kunyura muri Sudani.

Nyuma y’imyaka itatu ubwo yajyaga muri Ethiopia, abanyeshuri b’aho yagiye bamweretse amashuri yabo, yarimo ifoto igaragaza abanyeshuri bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika babakusanyirije inkunga, Josh akaba kuri iyo foto.

Muri icyo gihe yatangiye kwitekerezaho, ko uwari umunyeshuri muri Connecticut ashobora kwisanga muri Afurika. Yasubiye gukomeza amashuri nyuma aza guhura na Alissa waje kuba umugore we, wari urangije muri Harvard University, akabanza gukora mu Ishami ry’Ubuzima ry’Umujyi wa New York, mu Muryango w’Abibumbye na Goldman Sachs. Nyuma baje kuza mu Rwanda.

Alissa yagize ati "Ubwo twageraga hano, twasanze hari abantu badukeneye, byahinduye uwo nari we, kugira ngo nite ku gufasha abantu. Josh na we ni uko yari ameze kandi bi ibintu nakunze cyane."

Alissa yabanje gukorana n’ikigo cy’imfubyi, nyuma y’amezi atandatu bageze mu gihugu batekereza gushinga igikorwa kibyara inyungu, Alissa atekereza gufungura ahantu yashakaga kwita Heaven Café.

Ati "Igitekerezo cyanjye cyari ugukora ahantu hafite ameza ya pulasitiki n’intebe, nkajya ntanga ikawa n’icyayi, ariko Bourbon Coffee yahise ifungura i Kigali, bityo mfata icyemezo cyo gukora restaurant. Nashakaga ko abakiliya bacu bazaba ari imvange y’Abanyarwanda, abanyamahanga baba mu Rwanda, abari mu ngendo z’ubucuruzi na ba mukerarugendo.”

Igikorwa cyaje gukura, aho bakoreraga baza kuhahindura hotel mu 2011 ubwo bafataga igice kitakoreshwaga ku nzu yabo, bagakoramo guest house y’ibyumba bitatu, banatangira kuyamamaza kuri Expedia.

Kugeza ubu aho hantu hagiye hagurwa ku buryo ubu hafite ibyumba 43, birimo 31 biri muri Heaven Boutique Hotel byishyurwa ku mpuzandengo ya 90$ ku ijoro. Ibindi 12 biri muri The Retreat, inyubako yihariye igezweho, inihagazeho kuko kuharara ari 700$ ku ijoro.

Byongeye, hari inyubako umunani zihariye zirimo kubakwa kuri The Retreat; buri imwe izaba ifite piscine yihariye. Ubwo izaba yuzuye mu Ukwakira, buri ‘villa’ izaba ikodeshwa 1800$ ku ijoro.

Heaven Restaurant nayo yamaze kubaka izina nka restaurant yihariye ku mafunguro nyafurika ndetse n’andi mpuzamahanga.

Josh na Alissa Ruxin bavuga ko bamaze gushora hafi miliyoni 7$ mu bucuruzi bwabo kugeza magingo aya. Muri urwo rugendo babyaranyemo abana batatu, hamwe n’abandi batatu barera. Ubu Heaven Restaurant imaze kuba ahantu hihariye Abayahudi bakoranira igihe bari mu Rwanda.

Josh yakomeje ati "Ubwo njye na Alissa twageraga hano bwa mbere, ntabwo twari Abayahudi bagendera ku myemerere neza. Twubahirizaga ibiruhuko bikuru ariko ntabwo twubahirizaga Isabato. Nyuma y’imyaka mike hano, twaje kwiyemeza kuba abanyedini cyane. Twaje gusanga Isabato ari umunsi wihariye wo gutuma umuryango wacu ujya hamwe.”

Ishoramari ry’abanya-Israel mu Rwanda

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam, yatangaje ko nko mu mwaka ushize, mu Rwanda habarirwaga abayahudi batarenga 30. Barimo Rabbi Chaim Bar Sella n’umuryango we bahavuye ubwo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryatangazaga ko COVID-19 ari icyorezo cyibasiye Isi, ariko ubu bagarutse mu Rwanda, ndetse isinagogi akuriye rizwi nka Chabad ryakira abantu. .

Mu bandi bayahudi bafite imirimo mu Rwanda harimo Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya BK Group Plc, Marc Holtzman n’Umuyobozi Mukuru wa REG, Ron Weiss.

Hari ibikorwa byinshi mu Rwanda byubatswe n’abayahudi, birimo ikigo kiyobowe na Yosef Abramowitz cyubatse uruganda rwa miliyoni 24$ rw’ingufu zikomoka ku zuba, hafi ya Agahozo Shalom mu Ntara y’Iburasirazuba.

Mu gihe u Rwanda rwugarijwe n’icyorezo cya COVID-19 kimwe n’ibindi bihugu, rushimwa uburyo rwahanganye n’iki cyorezo ku buryo ibikorwa byinshi birimo gusubukurwa, bigakorwa hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda.

Josh avuga ko ibikorwa byabo byahungabanye kimwe n’ibindi, ku buryo banahagaritse abakozi 80 mu 135 bari bafite, abasigaye mu kazi nabo bemererwa kuba aho bakorera, mu rwego rwo kwirinda.

Josh avuga ko nubwo icyorezo cyaje, bo batigeze batekereza kuva mu gihugu kubera ko yari yizeye uburyo inzego z’ubuzima zizahangana n’icyorezo.

Ati ”Kubera iki twari kugenda kandi twizeye ko u Rwanda ruzakora akazi gakomeye mu kugenzura icyorezo kurusha Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Burayi? Kandi twari mu kuri. U Rwanda rukwiye guhabwa amanota menshi kubera ko ruri mu hantu hake cyane babashije guhangana n’icyorezo."

Iki cyorezo cyatumye inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bikoresha icyongereza, CHOGM, yagombaga kuhabera muri uyu mwaka isubikwa, ariko biheruka gutangazwa ko izabera mu Rwanda muri Kamena 2021.

Binavugwa ko ubwo Igikomangoma Charles azaba ayitabiriye, ashobora kuzarara muri The Retreat.

Izi nyubako ziherereye mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali
Ni ahantu heza hafasha ushaka kuruhuka
Abashyitsi babasha gukora imyitozo ngororamubiri
Abashyitsi babasha kuruhuka bumva amafu yo mu Kiyovu
Muri Heaven Restaurant haba serivisi zifite umwihariko
Muri Heaven Restaurant ni ahantu wafatira amafunguro muri Kigali mu buryo bwiyubashye
Hari na Heaven Tours ifasha abakeneye gusura ibyiza by'igihugu
Amafunguro yo muri Heaven Restaurant aba ateguranywe ubuhanga
Hari piscine igezweho, n'ibindi bifasha umuntu kuruhuka
Kurara muri Heaven Boutique Hotel bisaba kwishyura $700 ku ijoro
Izi nyubako ziherereye mu Kiyovu, mu gace gahorana amahumbezi kubera kwita ku bidukikije bihabarizwa
Muri The Retreat hari ibyiza byose umuntu yakenera
Haboneka ibyumba byiza byo kuraramo, byose kubera umuhate wa Josh na Alissa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .