Amafaranga, AirPods Pro na iPad byiyongereye mu bihembo bihatanirwa muri ‘Capture Rwanda’

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 7 Ukwakira 2020 saa 09:33
Yasuwe :
0 0

U Rwanda ni igihugu gitatse ibyiza, gifite urusobe rw’ibinyabuzima ntagereranywa kandi gitamirije imisozi inogeye ijisho, mu gihe abagituye barenga miliyoni 12 biganjemo urubyiruko usanga ari bo mizero yarwo. Hari impamvu nyinshi zituma abarusuye banyurwa, abenshi bakagaruka ubugira kenshi, abandi bagatura burundu.

Aha ni ho ikigo nyarwanda kizobereye mu gufata no gutunganya amafoto n’amashusho, StoryKast, cyahereye gitangiza irushanwa ryo gufotora cyise ‘Capture Rwanda’, rihuza urubyiruko ruri hagati y’imyaka 16 na 29 rufite impano yo gufotora, akaba ari nabwo bwa mbere mu Rwanda hakozwe irushanwa rimeze rityo.

Iri rushanwa ngarukamwaka ryatangijwe tariki 17 Nzeri 2020, rizasozwa tariki 16 Ugushyingo, abahatana berekana ubuhanga bwabo mu gufata amafoto afite igisobanuro cyihariye ku Rwanda.

Nyuma yo kubona ubwitabire buri hejuru ndetse no mu rwego rwo kurushaho kunoza irushanwa, ikigo StoryKast cyamaze kongera ibihembo byagenewe abazegukana intsinzi, cyongeraho umwanya uzatsindirwa n’uzagira amanota menshi y’abafana.

Ibihembo byiyongereyeho harimo ko umuntu uzegukana umwanya wa mbere azahabwa amafaranga y’u Rwanda 300 000 na iPad, uwa kabiri we akazahabwa 200 000 Frw, mu gihe uwa gatatu na we azahabwa 100 000 Frw.

Aba batatu ba mbere bazatoranywa hashingiwe ku buhanga buri mu ifoto batanze, nyuma yo gusuzumwa n’inzobere mu mafoto.

Ku rundi ruhande, StoryKast yashyizeho igihembo kizahabwa umuntu uzafata ifoto izakundwa kurusha izindi ku mbuga nkoranyambaga za StoryKast, uyu na we akazahabwa amafaranga 100 000 Frw, ndetse yongererweho AirPods Pro.

Iyi foto ntabwo izahembwa hashingiwe ku buhanga yafatanywe gusa, ahubwo hazanashingirwa ku buryo yakunzwemo n’abafana, hakazahembwa ifoto yagize umubare w’abayikunze (likes) benshi kurusha izindi.

Biteganyijwe ko amafoto yoherejwe n’abitabiriye iri rushanwa azasuzumwa n’inararibonye mu gufotora mbere yo guhitamo umufotozi wafashe ifoto ihiga izindi. Abifuza kwitabira iri rushanwa bashobora kunyura ku rubuga rwa StoryKast rwagenewe iri rushanwa, ari rwo (https://www.storykast.rw/capturerwanda/?-TERMS-).

Kugira ngo ifoto igire amahirwe yo gutsinda, igomba kuba ifite igisobanuro cyihariye kivuga ku Rwanda, ifatanywe ubuhanga kandi ifite umwihariko, ibi byose bikazasumwa n’akanama nkemurampaka.

Ikindi cy’umwihariko, ni uko amafoto yose azafatwa agomba kuba ari umwimerere kandi afite umwihariko.

Umuyobozi wa StoryKast, Olga Ines, aherutse kubwira IGIHE ko iri rushanwa ryatekerejweho mu rwego rwo gufasha urubyiruko ruri mu biruhuko ndetse n’abandi batakaje imirimo muri ibi bihe bikomeye bya Coronavirus, kugira ngo bakomeze kwihugura, ari na ko bagira amahirwe yo gutsindira ibihembo bitandukanye.

Yavuze ko iri rushanwa ari irya mbere rigenewe gusa abafata amafoto bo mu Rwanda, ku buryo rizafasha abari muri uyu mwuga kurushaho kumenyekana ndetse no gutsindira ibihembo bitandukanye.

Yagize ati “Umwuga wo gufotora uri kurushaho gutera imbere mu Rwanda kandi ukunzwe na benshi, twazanye iri rushanwa rero kugira ngo abantu bari mu mwuga wo gufotora bamenyekane, binashobotse babone ubufasha, ubwa mbere bukazaba kubona aho berekanira ubuhanga bwabo.”

Yamaze impungenge abadafite ibikoresho bihambaye byo gufotora nka kamera, avuga ko bazibanda ku mwihariko w’ifoto, ati “Tuzibanda ku kureba umwihariko n’umwimerere w’ifoto kurusha ibindi byose. Icyakora, turashishikariza abazitabira iri rushanwa kuzakoresha ibikoresho bizatuma umwihariko uri mu mafoto yabo ugaragara neza.”

Irushanwa rya ‘Capture Rwanda’ riri kuba ku nshuro ya mbere, ariko StoryKast iritegura ifite intego yo kuzarikomeza no mu myaka iri imbere, mu rwego rwo kubahisha no kumenyekanisha umwuga wo gufotora mu Rwanda.

StoryKast itegura iri rushanwa ni ikigo nyarwanda gifite ubunararibonye mu gufata no gutunganya amafoto ndetse n’amashusho. Inzobere za StoryKast zandika inkuru, zikayinyuza mu buryo bw’amafoto n’amashusho ku buryo bunyura ababireba. Iki kigo kandi gikorana n’ibindi bigo byifuza kugeza ku babikurikira ubutumwa bwuje ubuhanga, bunyujijwe mu mafoto n’amashusho.

Uko ibihembo bizatangwa ku bazaba bahize abandi
Ikigo StoryKast cyongereye ibihembo mu irushanwa ngarukamwaka rya 'Capture Rwanda'
StoryKast izahemba umufotozi uzagira ifoto izakundwa kurusha izindi ku mbuga nkoranyambaga zayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .