Kera habayeho: Ihere ijisho imibereho y’abakurambere mu isura y’ubu (Amafoto na Video)

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 18 Ugushyingo 2019 saa 02:32
Yasuwe :
0 0

Kamuzinzi yari umutware watwaye u Bugoyi, yari umugabo wanga umwanda akabura uko agira. Mu gihe cy’ubuyobozi bwe, ngo yarwanyije amavunja bikomeye ndetse agakangurira n’abaturage kuva ku misozi bakajya gutura hafi y’umuhanda, gusa ni bake baba bazi isura ye.

Ibi ni kimwe na Semugeshi wari umuntu udakunda amafuti ku buryo abantu bakundaga kumwita "Mugezi utanyobya". Hari kandi na Bucyana wiganye na Rudahigwa, aho bivugwa ko yajyaga amuserereza ko ataba umwami, ko mu gihe azaba yimye ingoma azava mu gihugu.

Kera kabaye ngo Rudahigwa yaje kwimikwa, maze Bucyana yibutse ibyo yamuvugaho ahita ahungira mu bice bya Masisi.

Umunyabugeni Kilimobenecyo Alphonse nyuma yo kwitegereza uburyo amafoto agararagaza u Rwanda rwo hambere akomeje kugenda acyendera, yakusanyije menshi ashoboka, arangije ayasubiramo mu buryo budatuma atakaza umwimerere ariko akaba agaragara neza kurusha uko yari ameze.

Ni ukuvuga ngo yafashe amafoto yari mu ibara ry’umweru n’umukara, ayakora neza yifashishije ikoranabuhanga ariko adahinduye umwimerere wayo, ayaha amabara ku buryo uyabonye uyu munsi agira ishusho nyayo y’uko muri iyo myaka yo hambere ubuzima bwari bwifashe.

Mu gushaka ibisobanuro byayo, hifashishijwe abahanga mu mateka n’abashakashatsi kimwe n’abakuze bazi ibihe byo hambere, ku buryo ifoto yayisubiragamo amaze kumva neza uko icyo gihe byari byifashe.

Mu gihe cya mbere cy’iyi ngingo, twabagaragarije amafoto yakunzwe na benshi, kuri iyi nshuro turagaruka ku bindi bihe bya kera.

Reba video ikubiyemo amafoto menshi yo hambere

Musenyeri Bigirumwami ari kumwe na Papa Pie XII
Umwami Mutara III Charles Léon Pierre Rudahigwa ubwo yari mu ruzinduko mu Burayi
Umwami w’u Bubiligi yambika Umutware Rwubusisi impeta y’ishimwe mu 1955
Mu muco Nyarwanda, intore ni ababyinnyi b'abagabo baba bakereye gususurutsa ibirori. Aha Umwidozi yari ari gucyura intore
Aha abakobwa b'abangavu bari bari gusokoza amasunzu
Umwamikazi Rozaliya Gicanda
Umutware Rwagataraka wo mu Kinyaga yifotoreza ku modoka
Umwami Mutara III Charles Léon Pierre Rudahigwa n’Umwamikazi Rozaliya Gicanda ubwo bari mu ruzinduko i Burayi
Kuvuza ingoma ni kimwe mu bikorwa by'ingenzi byakorwaga mu birori
Iyi ni inyogosho yo hambere "Amasunzu"
Uyu munsi hari habaye ubukwe bwo gusezerana bw’ Umwami Mutara III Charles Léon Pierre Rudahigwa n’Umwamikazi Rozaliya Gicanda ku wa 18 Mutarama 1942
Umutware Kamuzinzi wategetse mu Bugoyi
Umwami Kigeri V Ndahindurwa Jean Baptiste
Uyu ni Umutware Nyirakigwene wambaraga ubutega bwinshi
Semugeshi; umutware wo mu Bufundu
Umwami Yuhi V Musinga mu mwambaro w’Ingabo z’Abadage
Mu myaka yo hambere, inzara yiswe "Ruzagayura" yakojeje hasi igihugu, maze abaturage barasonza karahava
Uyu yari ari kubumba akeso
Umwami Mutara III Charles Léon Pierre Rudahigwa
Uyu ni Umugabekazi Nyiramavugo III Radegonde Kankazi
Uyu ni Umugabekazi Nyiramavugo III Radegonde Kankazi
Uyu ni Umutware Sebaganji
Aha ni Astrida, quartier ya mbere y’ubucuruzi yubatswe i Butare
Umwami Kigeri V Ndahindurwa Jean Baptiste aganira n’Umwami w’u Bubiligi
Abagabo bo hambere ni uku bambaraga
Ifoto y’Umwami Yuhi V Musinga ari kumwe n'abahungu be, abatware n’abazungu
Igikomangomakazi bahetse mu ngobyi
Amasunzu
Abakobwa bambaye inshabure
Umwamikazi Nyiragahumuza
Umwami Yuhi V Musinga ari mu buhungiro i Kamembe
Umwami Kigeli V Ndahindurwa akikijwe n'abari bagize Inama Nkuru y'u Rwanda
Aha Rudahigwa yari mu Burayi
Ifoto igaragaza Paul Kagame ataraba Perezida ubwo yari yasuye Umwamikazi Rozaliya Gicanda
Umwami Yuhi V Musinga
Umwami ahagaze imbere y'ingoro ye yumva ibibazo by'abaturage
Abakobwa bambaye inshabure
Bucyana (iburyo) yiganye na Rudahigwa, akajya amuserereza ko ataba umwami
Umutware Aloys Semutwa wayoboraga i Save, niwe mutware wa mbere mu Rwanda wayobotse idini ry’abazungu
Umwami Mutara III Charles Léon Pierre Rudahigwa aganira n’abazungu
Umwami Musinga yambaye ishabure

Reba igice cya mbere cy’iyi nkuru: Izurashusho: Imibereho y’abanyarwanda bo hambere mu isura y’ubu (Amafoto na Video)

Amafoto na Video: Kilimobenecyo Alphonse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza