Rusesabagina mu iroza, Sadate yarekuye Rayon Sports,…Ibyaranze icyumweru mu mafoto

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Nzeri 2020 saa 11:30
Yasuwe :
0 0

Paul Rusesabagina uregwa ibyaha 13 birimo n’iby’iterabwoba yagejejwe imbere y’urukiko aburana ku bujurire yatanze ku mwanzuro yafatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro wo gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Hari ku nshuro ya mbere Rusesabagina yitabye Urukiko yambaye impuzankano iranga imfungwa. Yari yambaye ikabutura n’ishati biri mu ibara rya rose n’inkweto z’ingozi z’umukara n’amasogisi y’umukara.

Usibye iyi nkuru kandi iki cyumweru cyihariwe n’ivuga ku ihagarikwa rya Munyakazi Sadate, wahoze ayobora Rayon Sports.

Uyu mugabo na Komite ye bakuwe ku buyobozi, basimburwa n’iy’Inzibacyuho iyobowe na Murenzi Abdallah wahawe igihe cy’ukwezi.

Ku wa Kane nibwo habaye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Komite ya Munyakazi n’iya Murenzi yashyizweho n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB mu nzibacyuho y’iminsi 30, kugira ngo ishyire uyu muryango ku murongo mu rwego rw’amategeko n’ikoreshwa ry’umutungo.

Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports, yagaragaje ko mu madeni agera kuri miliyoni 788 Frw Frw uyu muryango ufitiye abantu n’ibigo bitandukanye, harimo miliyoni 50 Frw ze ku giti cye yayigurije.

Aya ni amwe mu mafoto y’ibikorwa byaranze icyumweru cyo ku wa 21-27 Nzeri 2020.

Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, yasabye ko amahanga yarushaho gufatanya kugira ngo abashe guhangana n'ibibazo byugarije Isi. Yabivuze mu muhango wo kwizihiza Isabukuru y’imyaka 75 ishize Umuryango w’Abibumbye utangijwe ku wa 21 Nzeri 2020
Ku marembo y'Ikigo Nderabuzima cya Karama habonetse imibiri y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Myugariro w’iburyo muri Musanze FC, Nyandwi Saddam, yaraye ateye ivi asaba umukunzi we, Cyuzuzo Denise, kuzamubera umugore
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu, Umuyobozi wa Gasogi United, KNC yamurikiye abafana b’iyi kipe rutahizamu w’Umurundi, Iddy Museremu, watsinze ibitego byinshi (19) muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Burundi mu mwaka w’imikino wa 2019/20
Abanyarwanda batuye, biga n’abakorera mu Buholandi basezeye kuri Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga wari umaze igihe ahagarariye inyungu z’u Rwanda muri icyo gihugu. Aha Safari Christine (iburyo) uhagarariye Ibuka Hollande yashyikirizaga Amb. Karabaranga impano yagenewe n'uyu muryango
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwahaye inka Uwizeyimana Vestine utuye mu Mudugudu wa Yove mu Kagari ka Mutongo mu Murenge wa Cyato mu kumushimira icyemezo yafashe cyo kutararana n’umugabo we nyuma yo gukeka ko yaba yaranduye icyorezo cya COVID-19
Paul Rusesabagina aregwa ibyaha 13 birimo ibifitanye isano n’iterabwoba
Munyakazi Sadate amurikira Murenzi Abdallah ibyo Umuryango Rayon Sports ufite
Murenzi Abdallah (ibumoso) na Munyakazi Sadate bafata ifoto nyuma yo guhererekanya ububasha bwo kuyobora Umuryango Rayon Sports
Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi y’Ihuriro Nyafurika ku iterambere ry’Ubuhinzi (AGRA), Hailemariam Desalegn Boshe, ku wa Gatatu yasuye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, RAB, ashima ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y'ubuhinzi n'ubworozi
Abahinzi bo mu Karere ka Bugesera bahawe miliyoni zisaga 225 Frw kuko bangirijwe n'ibiza bari barafashe ubwishingizi
Umuraperikazi Iradukunda Phiona ukoresha izina rya Candymoon mu muziki yakoze ubukwe na Iyakaremye Abdallah bari bamaze imyaka itatu bamenyanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .