Twinjiye mu 2019! Ibishashi byaturikijwe mu Mujyi wa Kigali (Amafoto na Video)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Mutarama 2019 saa 01:10
Yasuwe :
0 0

Ibyishimo ni byose ku banyarwanda b’ingeri zitandukanye basoje umwaka wa 2018 bakinjira mu wa 2019 amahoro. Babigaragaza mu buryo butandukanye yaba mu kumara umwanya munini mu nsengero bashima Imana cyangwa se no kwishimira ibyo bagezeho mu bundi buryo nko kwidagadura.

Mu bice bitandukanye by’igihugu by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, ahahurira abantu hafi ya hose hari hakubise ku munsi wa nyuma wa 2018 kugeza mu masaha ya kare ya 2019.

Mu nsengero zitandukanye hirya no hino habaye amasengesho akomeye yo gushima Imana yarinze buri umwe agasoza umwaka amahoro no kuyitura uwa 2019 kugira ngo uzabe uw’umugisha kurushaho.

Nk’uko byari byatangajwe ko hazaraswa ibishashi by’ibyishimo, abanyarwanda biganjemo urubyiruko bakoraniye ku nyubako ya Kigali Convention Centre, ahari icyo kunywa n’ibindi byose bibafasha gusoza umwaka bisanzuye kurushaho.

Saa sita zuzuye mu kirere cya Kigali, byari amabara gusa yo kwishimira ko umwaka urangiye mu mahoro.

Perezida Kagame yifurije abanyarwanda umwaka mushya muhire, abasaba kwizihirwa bitarenze urugero barinda ubuzima bwabo n’ubwa bagenzi babo.

Ibishashi byinjiza Abanyarwanda mu mwaka mushya byaturikirijwe kuri KCC
Abantu b'ingeri zitandukanye ntibari batanzwe bishimira kwinjira mu mwaka mushya amahoro
Buri mwaka kuri KCC harasirwa ibishashi byo kwishimira umwaka mushya
Skol yinjiranye n'Abanyarwanda mu mwaka mushya mu byishimo

Amafoto: Himbaza Pacifique

Video: Cyuzuzo Rodrigue na George Salomo


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .