Apôtre Mutabazi yagaragaje ko Afurika itazatera imbere ibiyikorerwamo bitarashobora guhangana ku isoko

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 31 Nyakanga 2020 saa 07:48
Yasuwe :
0 0

Apôtre Mutabazi Kabarira Brain yagaragaje ko iterambere Afurika ishaka kugeraho rizaturuka mu kubanza gutegura abanyabwenge bayo kugira ngo bagere ku rwego rwo gukora ibikoresho na serivisi zishoboye guhangana n’iby’andi mahanga ku isoko.

Imibare igaragaza ko ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu bigize Afurika busanzwe kuri 16%, igipimo kiri hasi cyane ugereranyije na 60% ibyo bihugu bikorana n’u Burayi na 50% bikorana na Aziya.

Igitangaje nuko akenshi n’ubucuruzi bw’ibyo Afurika yohereza mu mahanga ari ibintu bitarangiye bijya kongererwa agaciro bikagaruka ku isoko rya Afurika bihenze kurusha uko byagiye bimeze.

Mutabazi avuga ko Afurika idashobora gutera imbere uko ibishaka, mu gihe yo itarabasha kwiyubakira ubushobozi butuma ibyo ikora bihangana n’ibindi ku isoko.

Ati “Niba duteganya ko u Rwanda rwazakora icyogajuru dukwiriye kubona abantu bari kwiga bagamije kugera ku rwego rwa siyansi yakora ibyogajuru, bitari ukuvuga ngo tuzane andi masosiyete aze hano kubihakorera kuko birya ni ukuza kudusahurira imbere y’amaso yacu.”

Yavuze ko usanga akenshi amasosiyete yo mu mahanga yitwa ko azanye inganda muri Afurika, ariko agakora ibicuruzwa mu gihugu imbere nabyo bike kandi ntibatange n’amahirwe ku benegihugu b’aho izo nganda ziri ngo mu myaka mike nabo bazabe babasha kubyikorera.

Mutabazi yemeza ko ibihugu nka Koreya y’Epfo, u Buyapani n’ibindi byateye imbere kubera ubwo buryo, bakagirana amasezerano na sosiyete mvamahanga ariko bakemera ko bazahugura abenegihugu.

At “Urabareka bakaza ariko ukaba urimo ubabara, ariko njye iyo ndebye abanyafurika ntacyo tuba tubabara ahubwo tuba twiruhutsa ngo baraje. Bagakwiye kuza kugira ngo iryo koranabuhanga bari gukora nyuma y’imyaka 20 namwe muzabe muri kurikora ndetse muri guhurira ku masoko.”

Byinshi mu bihugu by’i Burayi byateye imbere kubera umutungo kamere, ubucakara n’ubukoloni bakoreye muri Afurika.

Apôtre Mutabazi yavuze ko nubwo uburyo abanyaburayi babikozemo atari bwiza, ariko ngo n’ikindi gihugu cyose gishaka gutera imbere gikwiriye kugira abaturage bitanga, bakemera gukora igihe kinini kandi bagatekereza kure.

Yagarutse kandi ku banyafurika bari mu nganda zishaka guteza imbere ibyakorewe muri Afurika, abashinja kutagira umutima wo gukunda Afurika bitewe n’ireme ry’ibyo bamwe bakora.

Yatanze urugero kuri Made in Rwanda, aho Guverinoma yemeye guhagarika caguwa kugira ngo ibyakorewe mu Rwanda bibone isoko ariko ukaba ugisanga abakora ibidafite ireme ryahangana n’ibiva hanze.

Ati “Nibareke gusondeka. Guverinoma yarababererekeye ifunga caguwa, yemera gushyirwaho igitutu n’abanyamerika kuko binjiriza muri caguwa. Ntabwo Perezida ari we wabatumye gukora ibintu bitaramba.Umuntu arakora inkweto zikaza zinahenze igiciro gikubye kabiri ukazambara icyumweru kitagira icya kabiri. Bakabaye bagera ku rwego bavuga ngo n’aho bazana ibyo binyamahanga ntibyadutwara isoko bidusanze mu Rwanda.”

Yavuze ko niba koko Afurika ishaka gutera imbere, abanyafurika bakwiriye kwirinda gucengana, bashaka ibituma baramuka umunsi umwe.

Mutabazi yemeza neza ko ikibazo muri Afurika atari isoko kuko abanyafurika ubakoreye ibicuruzwa byiza ntawe utaterwa ishema no guhaha ibyakorewe iwabo aho kujya kugura ibyo mu mahanga.

Ubu butumwa yanabushyize mu gitabo gishya aherutse gusohora cyitwa “African Poverty is a Choice”. Icyo gitabo kiboneka kuri office ye ku Kimihurura inyuma y’ahakorera StarTimes cyangwa ugahamagara kuri +250788309513 (WhatsApp) bakakikuzanira aho uherereye, ushobora no kohereza email kuri: [email protected]

Amakuru meza ahari ni uko iki gitabo cyagurwaga 15,000FRW ubu kiri kuboneka kuri 5,000FRW gusa, ndetse hakaba hari gutekerezwa n’ukuntu cyajya cyishyurwa mu byiciro bibiri cyangwa bitatu. Iki gitabo kandi kigeze kure gihindurwa mu Kinyarwanda.

Apôtre Mutabazi afite kandi ikigo "INVENT AFRICA" kigamije gutanga inama n’ubujyanama ku mishinga n’ibindi. Bategura inama zigamije gufasha abantu gukuza no kubyaza umusaruro ibitekerezo bibarimo n’ibindi biganisha ku iterambere.

Apôtre Mutabazi ashumbye itorero "WISDOM CITY-Kingdom Diplomats" riherereye ku Kinamba ku munara mu mujyi wa Kigali, rifite intero ivuga ngo "Knowledge is power, hardworking is a miracle, love is success".

Ikiganiro kirambuye twagaranye na Apôtre Mutabazi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .