Babiri barimo umunyafurika bategerejwe kuvamo uyobora Umuryango mpuzamahanga w’ubucuruzi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 8 Ukwakira 2020 saa 11:40
Yasuwe :
0 0

Abagize umuryango mpuzamahanga w’ubucuruzi, WTO bahisemo umunya-Nigeria Ngozi Okonjo-Iweala na Yoo Myung-hee wo muri Korea y’Epfo, ngo bajye mu cyiciro cya nyuma cy’uzavamo umuyobozi mukuru w’uwo muryango, nk’uko abakurikiranira hafi ayo matora babitangaje.

Umwe muri abo aramutse atowe, bizaba ari ubwa mbere mu myaka 25 ishize umugore atorewe kuyobora uwo muryango.

Ni amatora agiye kuba mu bihe bikomeye isi iri mu ihungabana ry’ubukungu ryatewe n’icyorezo cya Coronavirus, mu gihe hari n’intambara y’ubukungu iri hagati ya Amerika n’u Bushinwa.

Okonjoa Iweala yabaye Minisitiri w’ubukungu muri Nigeria, ndetse na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga. Afite ubunararibonye mu miryango mpuzamahanga kuko yigeze kuba Umuyobozi muri Banki y’Isi ndetse n’umuyobozi w’inama y’ubutegetsi mu kigo mpuzamahanga gishinzwe inkingo.

Yoo we ni Minisitiri w’ubucuruzi muri Koreya y’Epfo. Amaze imyaka 25 muri Guverinoma aho yafashije igihugu cye gusinya amasezerano y’ubucuruzi y’ingirakamaro n’ibihugu birimo u Bushinwa, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane aribwo hatoranywa uyobora uwo muryango mu myaka iri imbere.

Yoo yabwiye Bloomberg ko natorerwa kuyobora WTO, yifuza guha urubuga u Bushinwa na Amerika bikaganira ku bibazo bafitanye by’ubucuruzi.

Iweala we yatangaje ko yifuza guhindura imikorere y’uwo muryango, ukaba umuryango ukora.

Abandi bakandida bahatamiraga uwo mwanya barimo Umwongereza Liam Fox, umunya-Kenya Amina Chawahir Mohamed Jibril n’umuny-Arabia Saoudite Mohammad Maziad Al-Tuwaijri, ariko ntabwo babashije kubona amajwi ahagije yo gukomeza mu cyiciro cya nyuma.

Umunya-Nigeria Iweala yatangaje ko natorerwa kuyobora WTO azahindura imikorere yayo
Yoo wo muri Koreya y'Epfo arifuza gukemura ikibazo cya Amerika n'u Bushinwa naramuka atorewe kuyobora WTO

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .