Botswana yemeje burundu amasezerano ya Kigali agamije kurengera akayunguruzo k’izuba

Yanditswe na Mutangana Gaspard
Kuya 26 Nzeri 2020 saa 02:05
Yasuwe :
0 0

Botswana yiyongereye ku bihugu 103 byiyemeje gushyira mu bikorwa amasezerano ya Montreal yavugururiwe i Kigali, agamije kugabanya ingano y’ibyuka bihumanya ikirere inganda zirekura.

Amasezerano ya Montreal yavugururiwe i Kigali agamije gukumira ibyuka bituruka mu byuma bikonjesha, hydrofluorocarcons, HFCs, hagamijwe kubungabunga akayunguruzo k’izuba no kurengera ibidukikije.

Botswana yemeje ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano, nyuma y’uko abahanga mu by’ubuzima bw’utunyabuzima duto, batangarije ko izamuka ry’igipimo cy’ubushyuhe ryagize uruhare mu ikorwa ry’uburozi (toxins) buherutse guhitana inzovu zirenga 300 muri iki gihugu.

Kuba Botswana yashyize umukono kuri aya masezerano, bisobanuyeko muri 2045 izaba imaze kugabanya nibura 80% by’ibyuka inganda zo muri iki gihugu zohereza mu kirere, mu rwego rwo gufata neza akayunguruzo k’izuba, no gukumira ihindagurika ry’ikirere.

Ubwo aya masezerano yavugururwaga kuwa 15 Ukwakira 2016, igihugu cya Mali ni cyo cyabimburiye ibindi mu kwemeza ishyirwa mu bikorwa ryayo, kuwa 31 Werurwe 2017. U Rwanda ni rwo rwabimburiye ibihugu biri mu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba EAC kuko rwatangiye kuyashyira mu bikorwa kuwa 23 Gicurasi 2017, nyuma ya Micronesia na Marshall Islands.

Amasezerano yo kugabanya ibyuka byoherezwa n’inganda mu kirere hagamijwe gufata neza akayunguruzo k’izuba kazwi nka Ozon, amaze gushyirwaho umukono n’ibihugu 104.

Botswana yayashyizeho umukono kuwa 19 Nzeri 2020, mu gihe u Rwanda na Uganda ari byo bihigu biri muri EAC byayashizeho umukono.

Inzovu zo muri Botswana ziherutse gupfa mu buryo bw'amayobera zizize imihindagurikire y'ibihe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .