Equity Bank yaje ku mwanya wa karindwi muri Afurika mu mabanki akora neza

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 17 Ukwakira 2020 saa 07:23
Yasuwe :
0 0

Urutonde rwasohowe n’urubuga The Banker rugaragaza banki za mbere 100 muri Afurika mu 2020, rwashyize Equity Bank ibarizwa muri Equity Group Holdings Plc ku mwanya wa karindwi n’amanota 5.82, muri banki za mbere icumi zikora neza.

Urutonde rw’uyu mwaka rwerekana guhagarara neza mu by’ubukungu kwa byinshi mu bigo bitanga inguzanyo bikomeye muri Afurika.

Uru rutonde rwari rugamije kureba uko urwego rw’amabanki ruhagaze muri Afurika, rukorwa hashingiye ku kureba uko imikorere ya banki ihagaze muri rusange, uko ubukungu bwazo buhagaze, inyungu ku gishoro, n’ibindi.

Mu mwaka Equity Bank yamaze igenzurwa, imikorere myiza yayo yazamutseho 14% ku nyungu nyuma y’umusoro, ni imibare yabazwe mu gihe cyo gupima inyungu muri Kenya, bikaba byarashingiye ku izamuka rya 23% mu bitabo by’inguzanyo.

Umuyobozi Mukuru akaba n’Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Equity Group, Dr. James Mwangi, yavuze ko bimwe mu byabafashije harimo gukomeza guhanga udushya mu mikorere yabo, ndetse n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga naryo ryagize uruhare rukomeye.

Yagize ati “Uru rutonde ni ikigaragaza ko Equity igihagaze bwuma, n’ubwo hari imbogamizi duhura nazo aho dukorera, twashyizeho tunaha imbaraga umurongo uhamye w’imikorere kugira ngo tworoshye imikoranire, ndetse tunorohereze abanyamigabane bacu.”

Equity Group Holdings Plc ari nayo ifite Equity Bank, ifite amashami mu Rwanda, Uganda, Sudani y’Epfo, n’ibiro biyihagarariye muri Ethiopia. Ikaba kandi ifite n’ibindi bikorwa bitandukanye birimo ikigo cy’ubwishingizi, ifasha abatishoboye, itanga ubujyanama ku bashoramari n’ibindi.

Equity Bank yaje ku mwanya wa karindwi muri Afurika mu mabanki akora neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .