FBI yatanze ibihumbi 10 $ ngo hafatwe umugabo ukekwaho gukinisha abana filime z’urukozasoni

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 25 Nzeri 2020 saa 11:42
Yasuwe :
0 0

Urwego rushinzwe ubugenzacyaha muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, FBI rwashyizeho igihembo cy’ibihumbi icumi by’amadolari, ku muntu uzatanga amakuru y’aho umugabo witwa Michael James Pratt aherereye.

Uwo mugabo akurikiranyweho ibyaha byo gucuruza abantu ngo bakoreshewe imibonano mpuzabitsina, gukinisha abana filime z’urukozasoni n’ihohoterwa rishingiye ku gitsinda byakorewe ku rubuga rwe “GirlsDoPorn.”

FBI ivuga ko uwo mugabo ukomoka muri Nouvelle Zelande, afatanyije n’abandi hagati ya 2012 na 2019 batangije umushinga, aho bashukaga abakobwa bakiri bato bababwira ko bababoneye akazi ko kumurika imideli, bakabashora mu gukina filime z’urukozasoni.

Ngo abo bagabo babinyuzaga mu matangazo yamamaza agaragaza ko bakeneye abamurika imideli, bikarangira babashoye mu gukina filime z’urukozasoni.

Abo bakobwa ngo bababwiraga ko nibemera gukina izo filime, imyirondoro yabo izagirwa ibanga, kandi ko filime bakinishijwemo zagombaga guhita zishyirwa kuri za DVD aho gushyirwa kuri internet. Ngo Pratt yakoreshaga abandi bagore akaba aribo bamuzanira abo bana b’abakobwa.

Abo bakobwa ngo basinyishwaga amasezerano ku ngufu, bagahabwa inzoga n’ibiyobyabwenge. Bavuga ko bashyirwaga ahantu hihariye mu gihe bagiye gukina, bakazemererwa kuhava ari uko amashusho runaka bifuzaga gufatwa arangiye.

Bamwe muri abo bakobwa ngo bagiye banakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu gihe abandi bavuga ko ibyo babaga bijejwe bitakozwe, kuko imyirondoro yabo n’amashusho byashyizwe kuri internet, abantu bakabakwena bikabongerera ihungabana.

Mu Ukwakira umwaka ushize, Pratt n’abo baregwa hamwe bajyanywe mu rukiko, muri Mutarama uyu mwaka bacibwa miliyoni 12.7 z’ihazabu. Icyo kirego bakirezwemo n’abakobwa 22 ariko gitandukanye n’igishya bari gushakishirizwa nubwo byakorewe mu bihe bimwe.

FBI yasabye uwo ari we wese uzabona Pratt kuyimenyesha byihuse cyangwa akamenyesha ambasade ya Amerika iri hafi ye.

Pratt ari guhigishwa uruhindu nyuma yo gushinjwa gukinisha abana filime z'urukozasoni

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .