00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gen Muhoozi yakiriye itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 May 2022 saa 09:03
Yasuwe :

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku Butaka, Gen Muhoozi Kainerugaba, yakiriye Itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda riyobowe n’Umuyobozi ushinzwe Ubutasi bw’Igisirikare mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Brig Gen Vincent Nyakarundi.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Gen Muhoozi, yavuze ko yashimishijwe no kwakira itsinda rya RDF.

Yagize ati “Ejo hashize, natewe ishema no kwakira itsinda ry’ubuyobozi bukuru ry’abavandimwe bacu ba RDF, bayobowe na Brigadier General Nyakarundi, Umuyobozi ushinzwe Ubutasi muri RDF. Umubano n’ubufatanye bwa hafi hagati ya UPDF na RDF bukomeje kwaguka.”

Umubano w’u Rwanda na Uganda umaze igihe uri gusubira ku murongo nyuma y’igihe wigeze kumara utameze neza, ari nayo mpamvu inzego z’umutekano zirimo kongera imikoranire hagati yazo.

Gen Muhoozi yakiriye itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda
Uruhande rwa RDF na UPDF zagiranye ibiganiro bigamije gukomeza gushyigikira umubano uri hagati y'ibihugu byombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .