Gukaraba amazi ashyushye mbere yo kuryama :Bimwe mu bifasha abantu gusinzira neza

Yanditswe na Ishimwe Deborah
Kuya 3 Ukwakira 2020 saa 02:03
Yasuwe :
0 0

Gusinzira neza mu ijoro ni ingirakamaro ku buzima bw’umuntu cyane ko iyo wasinziriye neza bituma ubyukana akanyamuneza bikanagufasha gutegura neza umunsi ukurikiyeho.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko kudasinzira neza bigira ingaruka mbi ku misemburo ndetse no ku mikorere y’ubwonko. Ibi bikaba byatuma ibiro byiyongera, cyabe ko uba ufite ibyango byo kuba warwara indwara zitandukanye zirimo kwibagirwa , umunaniro ukabije n’izindi zikomeye.

Rimwe na rimwe iyo umuntu afite ubwoba cyangwa ahangayitse bitewe n’impamvu zitandukanye ,biramugora kubona ibitotsi, bigatuma abyuka ananiwe mu gihe buri wese aryama yiteze kuruhuka.

Abahanga mu by’ubuzima bagaragaje uburyo umuntu ashobora kwifashisha bityo akabasha kubona ibitotsi mu gihe gito, ari ukuryama abanje gukaraba amazi ashyushye.

Burya iyo umuntu aryamye ubushyuhe buragabanuka yabyuka bukiyongera, mu gihe rero ugiye kuryama aho uryama hakaba hashyushye cyane biba bigoye ko wabona ibitotsi, kimwe n’iyo hakonje cyane.

Inzobere zivuga ko biba byiza iyo ugabanije ubushyuhe bw’aho uri mu gihe hashyushye, wenda ukaba wakingura idirishya ry’icyumba cyawe hakinjiramo akayaga mu gihe udafite ibikoresho byifashishwa mu kugabanya ubushyuhe no kubyongera. Ngo ni byiza kuryama ahantu hari ubushyuhe buri hagati ya dogere selisiyusi 15.6 na 19.4

Gukaraba amazi ashyushye mbere yo kuryama burya nabyo bituma ubushyuhe bw’umubiri wawe bujya ku kigero gikwiye ukaba wabasha gusinzira neza. Ibyo ngo binohereza ikimenyetso ku bwonko ko ari igihe cyo kuryama.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu boga amazi ashyushye ku kigero cya dogere 40.0°C na 42.5°C, mu masaha abiri mbere yo kuryama basinzira neza cyane.

Kugira gahunda y’igihe uryamiraho buri munsi idahinduka nabyo bigira uruhare mu misinzirire ya muntu. Biba byiza iyo ufite isaha ihoraho usinziriraho buri munsi.

Gereranya amafunguro ufata kandi mu gihe wegereje amasaha yo kuryama kandi wirinde gukoresha ibikoresho bifite urumuri rukabije.

Mu gihe wumva utishimye cyangwa ugangayitse ,kwandika bishobora kugufasha.Gerageza ushake urupapuro cyangwa ikayi wandikemo ibyiza byakubayeho uwo munsi n’ibyagushimishije, bizagufasha kugarura icyizere maze usinzirane akanyamuneza.

Koga amazi ashyushye mbere yo kuryama bifasha gusinzira neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .