00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagiye kumurikwa raporo igaruka ku iterambere ridaheza muri Afurika

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 20 Nyakanga 2021 saa 09:56
Yasuwe :
0 0

Ikigo gishinzwe Intego z’Iterambere Rirambye muri Afurika (SDGC/A) kigiye kumurika raporo igaruka ku iterambere ridaheza mu muryango Nyafurika, ikurikira izayibanjirije zigaruka ku iterambere ry’izo ntego.

Mu itangazo ryagenewe abanyamakuru, hasobanuwe ko izamurikwa mu nama iteganyijwe ku wa 22 Nyakanga 2021 hifashishijwe ikoranabuhanga, ku nsanganyamatsiko igira iti “Intego z’Iterambere Rirambye (SDGs) mu mategego agenga imibanire.” Ni igikorwa cyatewe inkunga n’Ikigo cy’Abanyakoreya y’Epfo gishinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga (KOICA).

Iyo Raporo yahawe umutwe ugira uti “Intego z’Iterambere Rirambye mu Mategeko agenga imibanire-Kutagira n’umwe Ibitekerezo bye Bisigazwa Inyuma.”

Ikubiyemo ubusesenguzi bw’aho Afurika ihagaze mu mibanire idaheza bijyanye n’Intego z’Iterambere Rirambye, hagaragazwa iterambere ryazo n’imbogamizi.

Igaragaza ibyiza byakozwe mu kudaheza hanerekanwa ibyabaye imbarutso yo kuba imbaraga zashyizwemo zaratanze umusaruro, ikerekana ibyo ibihugu bya Afurika bishobora gukora ngo bizamure urwego rw’imibanire idaheza.

Umuyobozi Mukuru wa SDGC/A, Caroline Makasa, yavuze ko ari ngombwa gusesengura uko imibanire idaheza ihagaze muri Afurika cyane ko bizera ko uko kudaheza ari ikintu ngenderwaho mu kugera ku Ntego z’Iterambere Rirambye kuri uyu Mugabane.

Yakomeje ati “Kugenzura iterambere ry’ukudaheza n’uburinganire mu miryango n’amatsinda, ni ingenzi cyane mu gushyira mu bikorwa Intego z’Iterambere Rirambye zose mu 2030. Imibanire idaheza ishobora kwitabwaho mu gihe hatangwa serivisi mu nzego zose.”

Guverinoma ya Koreya y’Epfo na KOICA byateye inkunga iyo nama n’imurikwa ry’iyo raporo, bishyigikiye ingufu zishyirwa mu iterambere rya Afurika mu mibanire itagira n’umwe isiga inyuma.

Uhagarariye KOICA, yagize ati “Iyi nama nyifata nk’amahirwe akomeye yo gusangiza ugusobanukirwa neza n’umusaruro w’ingufu zishyirwa mu gushyira mu bikorwa Intego z’Iterambere Rirambye mu Bihugu bya Afurika yugarijwe na COVID-19. Guverinoma ya Koreya na KOICA bizakomeza kugaragaza ubufatanye n’ibihugu bya Afurika.”

Biteganyijwe ko iyo nama izahuriza hamwe abayobozi n’inzobere baturutse hirya no hino mu Isi, aho bazagaragaza ibitekerezo byabo ku ko Intego z’Iterambere Rirambye muri Afurika zirushaho kuzamurwa, amasomo yazigiwemo, imbogamizi ndetse n’amahirwe azirimo.

Hazanatangirwamo urubuga rukwiye rw’abafatanyabikorwa bajye impaka ku iterambere rimaze kugerwaho mu ishyirwa mu bikorwa ry’Intego z’Iterambere rirambye.

Hazibandwa ku kudaheza mu rugamba rwo kurandura ubukene n’ubusumbane mu nzego z’ubuhinzi, ubuzima, uburezi, ingufu n’amazi, ibikorwaremezo ndetse hagaragazwe uko amafaranga aboneka n’uko akoreshwa.

Byitezwe ko ibizava muri ibyo biganiro bizafasha abafatanyabikorwa kurushaho kumva neza uko Intego z’Iterambere Rirambye zigerwaho neza nta muntu usigaye inyuma, hanagaragazwe imbogamizi na gahunda zijyanye nazo ziri guteganywa mu gihe Umugabane ugihanganye na COVID-19.

Hagiye kumurikwa raporo igaruka ku iterambere ridaheza muri Afurika
Caroline Makasa yavuze ko ari ngombwa gusesengura uko imibanire idaheza ihagaze muri Afurika mu kugera ku Ntego z’Iterambere Rirambye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .