Hatanzwe icyumweru cyo kuba hafashwe umwanzuro ku iyubakwa ry’isoko rya Gisenyi

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 29 Nzeri 2020 saa 11:35
Yasuwe :
0 0

Inama njyanama y’akarere ka Rubavu yasabye ubuyobozi bw’akarere n’abikorera ko mu Cyumweru kimwe baba basinye amasezerano yo kubaka Isoko rya Gisenyi ndetse imirimo igatangira mu gihe kitarenze ukwezi, bitakorwa rikegurirwa abandi babishoboye.

Nyuma yaho isoko rya Gisenyi ryongeye gusubizwa akarere ka Rubavu, ubuyobozi bw’ako bwifuza ko abikorera bo muri aka karere aribo bakomeza kuryubaka, nyuma y’imyaka icumi ryaradindiye.

Nubwo abikorera bahawe umukoro wo kubaka isoko rya Gisenyi imyaka igiye kuba ibiri batararifata kubera ikibazo cy’ubushobozi.

Umuyobozi wa Sosiyete sivile yo mu karere ka Rubavu, Rukanika Jean Leonard yavuze ko abikorera bo muri aka karere nta bushobozi bafite bwo kubaka iryo isoko,agasaba ubuyobozi bw’akarere ko bwafatanya nabo, iri soko rikubakwa abaturage bakabona aho bacururiza heza.

Ati “Ntabwo akarere kagomba kwivanaho isoko kuko nibo baritangiye kandi ntibashobora kuraga abikorera ibyabananiye ahubwo bagomba gufatanya kuko ririya soko abaturage bararikeneye bave mu mihanda. Buri wese ashyireho ake twe guterana imijugujugu ngo tuvuge ngo ni ibya kanaka, PSF yakoze ibyayo ikora ubuvugizi arikose irubaka nta mafaranga kandi yibereye mu mifuka y’abacuruzi,inama nabagira nuko bafungura imiryango n’abavuhe hirya no hino bakajyamo tukava mu magambo tukajya mu bikorwa’’

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Nzabonimpa Deogratias we avuga ko barangije kubyemeranya kandi akarere kazaba gafite imigabane y’icumi ku ijana, ituruka ku nyubako irimo yadidindiye bahaye agaciro karenga miliyari ebyiri.

Ati “Twakabaye nk’akarere dusaba ko yishyurwa akarere abikorera bakegukana umushinga wose ariko muri bwa bufatanye bwa leta n’abikorera ariya mafaranga azabarwa nk’imigabane y’abaturage muri ririya soko naho PSF igashaka amafaranga arangiza rirya soko.”

Umuyobozi w’inama njyanama y’akarere ka Rubavu Nyirurugo Come De Gaule yavuze ko imirimo yo kubaka isoko rya Gisenyi nidakorwa mu gihe cy’ukwezi, nyuma yo gusinya amasezerano, rizahita rihabwa abandi.

Ati “Mu cyumweru kimwe twahaye uburenganzira komite nyobozi ko ikorana n’abikorera amasezerano agasinywa hanyuma nyuma y’ukwezi hakaba intangiriro igaragaza ko igikorwa gitangiye ariko hakazamo n’indi ngingo igaragaza ko nyuma y’ukwezi nihaba nta gikorwa kirakorwa tuzashaka ubundi buryo yaba ari uko akarere gafata icyemezo cyo kuryubaka kakarirangiza cyangwa tukarishyira ku isoko rikagurwa n’abandi’’.

Nubwo akarere ka Rubavu kavuga ko bazakorana n’abikorera ba Rubavu, bo ubwabo bavuga ko nta bushobozi bafite bwo kubaka iri soko.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bugaragaza ko icyiciro cya mbere cyo kubaka iri soko rya Gisenyi rizatwara amafaranga akabakaba miliyari eshanu, abikorera bakaba basabwa arenga miliyari ebyiri n’igice.

Iri soko ryari ryaratangiye kubakwa n’akarere mu mwaka wa 2010, akarere kaza kunanirwa biturutse ku mikoro nuko rigurishwa Sosiyete ya ABBA Ltd.

Icyo gihe nyobozi y’akarere mu masezerano yari yagiranye na ABBA Ltd yavugaga ko igomba gutanga miliyari imwe na miliyoni zisaga 300, Njyanama y’Akarere itungurwa no kubona imirimo yo kubaka itangira nta na make aratangwa.

Icyo gihe hatahuwe ko uwari umunyabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu, Kalisa Christopher, yari yaranditse asaba inguzanyo yo kubaka isoko muri BRD isoko ayisabira ABBA Ltd mu gihe n’amafaranga yasabwaga yo kwishyura yari itarayatanga, ibyo byose bigakorwa Inama njyanama y’akarere itabizi.

Nyuma y’imanza zahuriwemo n’akarere ka Rubavu na ABBA LTD izo manza zaje kurangira akarere gatsinze, maze tariki ya 7 Gashyantare 2017, Umuhesha w’Inkiko ashyikiriza iryo soko rya kijyambere rya Gisenyi ubuyobozi bw’akarere.

Hatanzwe icyumweru cyo kuba hafashwe umwanzuro ku iyubakwa ry’isoko rya Gisenyi
Iki ni igishushanyombonera cy'isoko rya Gisenyi rimaze imyaka icumi ritaruzura

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .