Impungenge kuri Trump ushobora kwanga ibizava mu matora

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 25 Nzeri 2020 saa 09:33
Yasuwe :
0 0

Kuva mu 1792, buri myaka ine Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikora amatora y’umukuru w’Igihugu, kandi ntibirabaho ko uwatsinzwe yanga ibyavuye mu matora kubera impamvu runaka.

Byageze aho Amerika igenda igira uruhare mu kuvanaho abayobozi banze kuva ku butegetsi n’ababumazeho igihe, bikorwa mu myaka myinshi kugeza na magingo aya.

Kuri iyi nshuro ariko Amerika iri mu bibazo bikomeye, nyuma y’aho Perezida Donald Trump aherutse gutangaza ko atizeye uburyo bwo gutora buzakoreshwa na benshi mu matora ategerejwe ku wa 3 Ugushyingo, kandi ko atazi ibizaba nyuma y’ayo matora. Byatumye hari abatangira gukeka ko ateganya kuzanga ibizava mu matora.

Uburyo bwo gutora buzakoreshwa muri Amerika ni ubw’iposita, aho umuntu atorera ku rupapuro ashyira ku iposita, rugakusanywa n’izindi bikabarirwa hamwe. Ni uburyo butandukanye n’ubwari busanzwe, aho umuntu ajya ku biro by’itora akishyirira ijwi rye mu gasanduku k’itora.

Ubu buryo bwari busanzwe bwifashishwa, cyane cyane bugakoreshwa n’ibyiciro byihariye birimo nk’abafite ubumuga cyangwa abandi babisabye. Trump avuga ko ubu buryo ’buzabamo ubujura bukomeye kuko amajwi ashobora guhindurwa cyangwa ntabarwe.’

Kuva mu 2000 kugera muri 2012, amajwi 491 y’abantu batoye bifashishije iposita yabaye imfabusa, gusa yariyongereye cyane mu myaka ya vuba kuko yageze ku 92000 mu matora aheruka yo mu 2016.

Kenshi ayo majwi ateshwa agaciro kuko usanga nk’imikono itandukanye, cyangwa akaza igihe cyo kuyatanga cyarenze, n’ibindi nk’ibyo.

Joe Biden uzahangana na Trump mu matora ari imbere, yavuze ko niyanga kuva ku butegetsi hazakoreshwa imbaraga za gisirikare, zikaba ari zo zimukuraho.

Abandi bayobozi barimo Nancy Pelosi bavuze ko imyitwarire ya Trump ayikomora cyane ku bantu yacuditse na we barimo Perezida Vladimir Putin w’u Burisiya, Recip Tayyip Erdogan wa Turikiya na Kim Jong Un wa Korea ya Ruguru, amwibutsa ko "Amerika atari u Burusiya, ntibe Turikiya kandi ntinabe Korea ya Ruguru."

Mu matora yo mu 2016 ubwo Trump yari ahanganye na Hillary Clinton, nabwo yari yavuze ko atizeye ibizava mu matora, nubwo ari we waje kuyatsinda.

Kugeza ubu mbere gato y’ibiganiro mpaka bizahuza aba bagabo bombi, Trump ari inyuma ya Joe Biden mu kugira amahirwe yo kuzatsinda, aho afite amanota 43% mu gihe Biden afite 51%.

Trump yakomeje kunenga uburyo bwo gutora hifashishijwe iposita igihe kirekire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .