Kayonza: Polisi yagaruje ibiro birenga 110 by’amabuye y’agaciro byari byibwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Nzeri 2020 saa 07:38
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano zikorera mu karere ka Kayonza bagaruje ibiro birenga 110 by’amabuye y’agaciro aherutse kwibwa mu kirombe cy’amabuye y’agaciro giherereye mu murenge wa Ruramira akagari ka Bugambira mu mudugudu wa Agasharu.

Aya mabuye yafashwe kuri iki cyumweru tariki ya 27 Nzeri afatirwa mu nzu y’umuturage w’imyaka 43 ari nawe ukurikiranweho kuyiba.

Aya mabuye agizwe n’ibiro 66.5 by’amabuye yo mu bwoko bwa Gasegereti n’ibiro 49 byo mu bwoko bwa Wolfram. Yari yibwe mu kirombe cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cya sosiyete yitwa Bugambira Mining Company Limited.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko amakuru ya buriya bujura yatanzwe n’abaturage.

Ati “Abaturage nibo baduhamagaye batubwira ko (uwafashwe) acuruza amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyijwe n’amategeko.”

Yakomeje avuga ko Polisi ikimara kubona ayo makuru yateguye igikorwa cyo kujya gusaka mu nzu y’uwo ukekwa basangamo imifuka 2 irimo amabuye y’agaciro. Umwe warimo ibiro 66.5 by’amabuye yo mu bwoko bwa Gasegereti n’undi urimo ibiro 49 by’amabuye yo mu bwoko bwa Wolfram.

CIP Twizeyimana yavuze ko byaje kugaragara ko ayo mabuye yavuye mu kirombe cya sosiyete icukura amabuye y’agaciro mu karere ka Kayonza, sosiyete yitwa Bugambira Mining Company Limited.

Yashimiye abaturage ku ruhare bagize mu gutanga amakuru abasaba buri muturage kuba ijisho rya mugenzi we mu rwego rwo kwicungira umutekano.

Ibi bibaye mu gihe kitageze ku cyumweru aho mu karere ka Kayonza mu murenge wa Rwinkwavu hafatiwe abandi bantu 3 bazwi ku izina ry’Imparata bafashwe barimo kugerageza kwiba amabuye mu kirombe cy’umushoramari.

Tariki 20 Nzeri mu karere ka Rutsiro hafatiwe ibiro 377 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Koluta nayo yagurishwaga mu buryo bunyuranyijwe n’amategeko. Ni mu gihe mu karere ka Kamonyi ho hafatiwe toni 15 nayo yacuruzwaga mu buryo bunyuranyijwe n’amategeko.

Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .