Uyu munyeshuri wiga muri Kaminuza, yavuze ko yifashishije ikintu gikoze mu cyuma, yakubise akica mama we, murumuna we, se na mubyara we mbere yo kubajombagura ibyuma.
BBC yatangaje ko uwo munyeshuri yabwiye Polisi ko ababyeyi be bakoreraga satani. Yavuze ko bamwangaga bakanamugambanira.
Mu muryango we harokotse bashiki be babiri bari bagiye ku ishuri ubwo byabaga.
Nyina yari asanzwe ari umuganga muri Kenya, naho se yari umuvuzi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yari yaje mu biruhuko by’iminsi mikuru.
Hatangijwe iperereza ngo hamenyekane icyatumye uwo musore yica ababyeyi be. Umukobwa ukundana n’uwo musore na we yatawe muri yombi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!