Komisiyo zasoje icukumbura kuri Rugamba Cyprien n’umugore we basabirwa kuba abatagitifu

Yanditswe na Ishimwe Deborah
Kuya 19 Nzeri 2020 saa 02:08
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’Ubumenyamana na Komisiyo y’Amateka zashyizweho ngo zicukumbure ukuri ku mateka y’umuhanzi Rugamba Cyprien n’umuryango we nyuma yo gusabirwa kuba abatagatifu, zasoje imirimo yazo hakaba hasigaye imirimo mike y’urukiko rwashyizweho ngo rwumve abatangabuhamya.

Imyaka itanu irashize Arkiyepiskopi wa Kigali ashyizeho Komisiyo y’Ubumenyamana ( Commission Theologique) na Komisiyo y’Amateka (Commission Historique), ndetse n’Urukiko rugamije iperereza ku buzima bwa Rugamba Cyprien n’umugore we Dafroza Mukansanga.

Kuwa 18 Nzeri nibwo uru rugendo rwo gushyira abo bantu mu Bahire n’abatagatifu ba Kiliziya Gaturika rwujuje imyaka itanu, mbere ho gato y’isabukuru y’imyaka 30 umuryango bashinze ‘Communaute de l’Emmanuel’ umaze ushinzwe mu Rwanda.

Urukiko rugamije iperereza ku buzima bwa Rugamba, rwagendaga rwakira abatangabuhamya batandukanye byagaragaye ko ari ngombwa ko iryo perereza rinareba abandi biciwe hamwe na bo, mu rugo rwabo, kuwa 7 Mata 1994, harimo abana babo batandatu mu icumi babyaye.

Muri Mata 2018 nibwo byemejwe ko aho kugira ngo hagaragazwe gusa agaciro k’ubutagatifu bw’abashakanye, ahubwo hamurikwa ubutagatifu bw’u rugo.

Umwe mu basaba ko Rugamba n’umugore we bashyirwa mu rwego rw’abatagatifu n’abahire, Ngarambe François Xavier, yavuze ko mu kwezi gushize Komisiyo y’Ubumenyamana n’iy’Amateka zashoje imirimo yazo ndetse urukiko rukaba rusigaje kwakira abatangabuhamya bake.

Yagize ati “lcyorezo cya Coronavirus cyatumye imirimo igenda buhoro, ariko dukurikije aho bigeze, hari icyizere cy’uko umwaka utaha, iryo perereza ryazasozwa, ku rwego rwa Diyosezi, rikimurirwa i Vatikani.”

Rugamba Cyprien n’umuryango we bishwe kuwa 7 Mata 1994, ariko abo mu muryango we bamwibuka by’umwihariko kuwa 15 Kanama , umunsi Rugamba yahisemo mbere y’uko yitaba Imana.

Ubu Rugamba yibukwa nk’ umuntu wateje imbere ubuvanganzo nyarwanda ndetse akanafasha abakiri bato kumenya uko ururimi rwacu rwubakwa.

Si ibyo gusa, kuko Kiliziya Gatolika n’abandi bakirisitu yabasigiye ibihangano by’indirimbo zisingiza Imana zirimo ubuhanga buhanitse. Indirimbo ze n’uyu munsi ntabwo zifatwa nk’indirimbo nziza gusa, ahubwo ubutumwa buzikubiyemo bufatwa nk’impanuro za none, ejo n’ahazaza ku bakuru n’abato.

Hagiye gusozwa icukumbura ku buzima bwa Rugamba Cyprien n'umugore we basabirwa kuba abatagatifu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .