Minisitiri Mujawamariya yahawe ikaze mu nama ifata ibyemezo mu muryango Nile Basin Initiative

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 30 Nyakanga 2020 saa 01:23
Yasuwe :
0 0

Ubunyamabanga bw’Umuryango w’Ibihugu bihuriye ku ruzi rwa Nil, Nile Basin Initiative bwahaye ikaze Minisitiri w’Ibidukikije mu Rwanda, Dr Mujawamariya Jeanne d Arc mu nama nkuru ifata ibyemezo.

Dr Mujawamariya yagizwe umwe mu bagize inama y’abaminisitiri b’ibihugu bigize uwo muryango ari nayo ifata ibyemezo.

Mu butumwa bwacishije kuri Twitter, umuryango Nile Basin Initiative wagize uti “Ubunyamabanga bwishimiye guha ikaze Minisitiri w’u Rwanda mushya ushinzwe ibidukikije, Dr Mujawamariye Jeanne d’Arc. Yinjiye nama nkuru y’abaminisiriri ifata ibyemezo muri uyu muryango.”

Ku wa 4 Ugushyingo 2019, nibwo Perezida Kagame yakoze amavugurura muri Guverinoma yasize Dr Mujawamariya wari Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya abaye Minisitiri w’Ibidukikije, asimbura Dr Biruta Vincent wayiyoboraga wagizwe uw’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.

Umuryango w’ibihugu bihurira ku ruzi rwa Nil washinzwe mu 1999 ugamije guhuza ubufatanye bw’ibihugu bikora ku cyogogo cya Nil.

Uyu muryango ugizwe n’ibihugu bihurira ku ruzi rwa Nil ari byo u Rwanda, Tanzania, Kenya, u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani y’Epfo, Sudani, Uganda, Ethiopia na Misiri.

Mu myaka 20 ishize kandi hakozwe imishinga migari ku bufatanye bw’ibihugu binyamuryango, hagamijwe kubungabunga uru ruzi.

Uwo muryango kandi wagiye ugira uruhare mu mishinga igamije iterambere mu bihugu biwugize nko kubaka ingomero z’amashanyarazi.

Umushinga w’imena ni uwo kubaka urugomero rw’amashanyarazi ku isumo rya Rusumo uhuriweho n’ibihugu bitatu aribyo u Rwanda, u Burundi na Tanzaniya, buri gihugu kikazabonaho megawatt 26.6.

Amashanyarazi azava kuri urwo rugomero azagera ku baturage 520000 bo mu Burundi, 467000 mu Rwanda n’abagera ku 159000 bo muri Tanzaniya.

Dr Mujawamariya Jeanne d Arc yahawe ikaze mu nama nkuru ifata ibyemezo mu muryango Nile Basin Initiative

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .