Nyanza:Urukiko rwategetse ko babiri mu bashinjwa gutera ibyuma umusore baburana bafunze

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 18 Nzeri 2020 saa 02:56
Yasuwe :
0 0

Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana mu Karere ka Nyanza rwategetse ko Semana Jean Claude na Nkizamakuba Iddy bakomeza kuburana bafunzwe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 kubera icyaha bakekwaho gikomeye cyo gutera ibyuma Munyehirwe Nuuru urembeye mu bitaro.

Abandi babiri baregwa muri urwo rubanza ari bo Kamanzi Damien na Musabyimana Hamard, urukiko rwategetse ko barekurwa by’agateganyo bakaburana bari hanze kuko iperereza ryakozwe ryerekanye ko bagiye gufata Munyehirwe Nuuru babisabwe n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Busamana.

Ni mu rubanza rwasomewe mu ruhame kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Nzeri 2020. Rwasomwe abaregwa batari mu rukiko.

Umucamanza yavuze ko bagendeye ku isesengura bakoze; ubuhamya bwatanzwe n’ababibonye ndetse n’ibimenyetso byagaragajwe mu iburana ryo ku wa 17 Nzeri 2020 rusanga Semana Jean Claude na Nkizamakuba Iddy baracuze umugambi wo gukora icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, bityo bakomeza gufungwa by’agateganyo.

Urukiko rwavuze ko mu iburana Semana Jean Claude na Nkizamakuba Iddy bemeye ko bagiye gufata Munyehirwe Nuuru bafite ibyuma ariko bahakana ko batakimuteye; gusa ntibasobanura neza icyo bari bagiye kumufatira n’aho bashakaga kumujyana.

Mu bimenyetso n’ubuhamya urukiko rwavuze ko rwahawe bigaragaza ko Kamanzi Damien na Musabyimana Hamard bakunda kwita Kadogo batacuze umugambi wo gutera ibyuma Munyehirwe Nuuru ahubwo bagiye kumufata babitumwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Busasamana.

Rwagaragaje ko ubuhamya butangwa bugaragaza ko Kamanzi Damien na Musabyimana Hamad batambamiye umugambi wa Semana Jean Claude na Nkizamakuba Iddy wo kwica Munyehirwe Nuuru kuko iyo batababuza bashoboraga kumuhitana.

Rushingiye kuri ibyo urukiko rwavuze ko rusanga Semana Jean Claude na Nkizamakuba Iddy baramutse barekuwe bashobora gusibanganya ibimenyetso no gutoroka ubutabera ndetse no kubangamira umudendezo wa rubanda (abakorewe icyaha n’abatangabuhamya).

Rwavuze ko kandi abo bagabo babiri bashobora kujya kwihorera ku muryango wa Munyehirwe Nuuru, bityo bagomba gukurikiranwa bafunze kuko icyaha baregwa cyo gukubita no gukomeretsa gikomeye kandi gikatirwa igifungo cy’imyaka igera kuri itanu.

Urukiko rwavuze ko rubona nta mpamvu ikomeye yatuma Kamanzi Damien na Musabyimana Hamad bakunda kwita Kadogo bakomeza gufungwa kuko batari mu mugambi wo gukora icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

Umucamanza wasomye umwanzuro w’urubanza yavuze ko icyemezo cyafashwe, abaregwa bashobora kukijuririra mu minsi itanu.

Inkuru wasoma: Nyanza: Gitifu w’Akagari aravugwa mu bagize uruhare mu gutera ibyuma umusore urembeye mu bitaro

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .