Nyuma y’uruhare muri Jenoside, BNP yo mu Bufaransa iri gukorwaho iperereza ku byaha byakorewe muri Sudan

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Nzeri 2020 saa 09:58
Yasuwe :
0 0

Ubutabera bwo mu Bufaransa bwatangije iperereza kuri Banki yo muri icyo gihugu yitwa BNP Paribas, ku ruhare rwayo mu byaha byibasiye inyokomuntu, Jenoside n’iyicarubozo byakorewe muri Sudan.

Ni yo banki ya mbere mu Burayi ikozweho iperereza ku byaha nk’ibyo nk’uko RFI yabitangaje.

Iperereza ritangijwe nyuma y’umwaka ikirego gitanzwe n’imiryango ibiri iharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’abanya-Sudan icyenda bahunze igihugu cyabo.

Iyo banki ishinjwa kuba itarashyize mu bikorwa ibihano Sudan yagiye ifatirwa na Loni, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu by’iburayi guhera mu myaka ya 2000.

Bavuga ko iyo banki yafashije Leta ya Sudan yari iyobowe na Omar el Bashir kubona amafaranga binyuranyije n’ibihano yari yarafatiwe. Ibyo bavuga ko byatije umurindi iyo Leta ikajya gukora Jenoside n’ibyaha by’intambara mu ntara ya Darfur.

Sudan mu bihano yari yafatiwe harimo kudahabwa inguzanyo mu ruhando mpuzamahanga, nyamara BNP Paribas ishinjwa gufasha Sudan iyiha inguzanyo no kuyifasha kugeza peteroli yayo ku masoko mpuzamahanga.

Kubera ubwo bufasha, abarega iyo banki bavuga ko ifite uruhare mu byaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu no gutanga cyangwa kubona amafaranga binyuranyije n’amategeko.

Iki kirego kije nyuma y’ikindi BNP yashinjwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2014, izira kuba yararenze ku bihano byafatiwe Sudan, Cuba na Iran. Icyo gihe iyo banki yemeye kwishyura amande ya miliyari 8.9 z’amadolari.

Iyi banki si ubwa mbere igaragaye mu gutera inkunga abari gukora ibyaha bikomeye nka Jenoside cyangwa ibyibasiye inyokomuntu, kuko mu 2017 yajyanywe mu nkiko ishinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Imvano ya byose ni amafaranga iyo banki yasohoye bisabwe n’abari abayobozi mu Rwanda akishyurwa intwaro zazanwe mu Rwanda muri Kamena 1994, bikanyuranya n’umwanzuro Umuryango w’Abibumbye wari wafashe ku wa 17 Gicurasi, ukumira u Rwanda ku isoko ry’intwaro nyuma yo kubona ko hari kuba Jenoside.

Inkuru bijyanye:Banki ikomeye mu Bufaransa yajyanwe mu nkiko ishinjwa gutanga amafaranga yaguzwe intwaro muri Jenoside

BNP Paribas ni banki ikomeye ikorera mu bihugu 75

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .