00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RIB yinjiye mu kibazo cya Vestine na Dorcas

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Nyakanga 2021 saa 09:05
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwinjiye mu kibazo cya Vestine na Dorcas cyatumye havuka amahari hagati y’abanyamakuru Karangwa Jean Michael [Mike Karangwa] na Murindahabi Iréné [M. Iréné].

Kuva ku wa 7 Nyakanga 2021, uruhando rw’imyidagaduro rwigaruriwe n’inkuru y’itandukana ry’igihe gito rya M. Iréné n’itsinda ry’abahanzikazi bahimbaza Imana rya Vestine na Dorcas yari abereye umujyanama mu by’umuziki [Manager].

Kuri uwo munsi, M. Iréné yasohoye itangazo avuga ko yatandukanye na Vestine na Dorcas batangiye gukorana mu 2020.

Ku munsi wakurikiyeho, ku wa 8 Nyakanga 2021, M. Iréné yakoze ikiganiro yifashishije umurongo wa YouTube y’inzu ye ifasha abahanzi ya MIE, avuga ko mu gutandukana n’abo bahanzi hari abantu babiri inyuma. Yashyize mu majwi Nzizera Aimable ndetse anakomoza kuri Mike Karangwa kuko yari amaze igihe akorana n’uyu mushoramari uri gutegura igikorwa cya “Rwanda Gospel Stars Live”.

Kuva icyo gihe, Mike Karangwa yatangiye kurebana ay’ingwe na M. Iréné kugeza ubwo anatangaje ko azamurega ndetse ku wa 19 Nyakanga 2021 icyo kirego yagishyikirije Sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo.

Mike Karangwa usanzwe ukorera kuri BTN TV yareze M. Iréné ukorera Isibo TV ko yatangaje amakuru y’ibihuha ku mbuga nkoranyambanga amusebya bikamuviramo gutukwa, guharabikwa, guterwa ubwoba no gutakarizwa icyizere muri rubanda.

Muri icyo kirego Mike Karangwa yavuze ko M. Iréné yavuze ndetse akandika ku mbuga nkoranyambaga ze ko ari umugambanyi, igisambo kuko ashaka gusenya ibyo yagezeho amuteranya na Vestine na Dorcas.

Mike Karangwa aheruka kubwira IGIHE ko yiteguye kumvikana n’abamuharabitse mu gihe baba bamusabye imbabazi.

Yagize ati “Niteguye kumvikana n’abankoshereje ariko igihe batabikora nziyambaza amategeko kuko afite icyo abiteganyaho.’’

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko M. Iréné akurikiranywe adafunze ndetse uyu munsi yagaragaye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo, bikekwa ko yari yagiye kwitaba.

Nyuma yo kwakira iki kirego, RIB yatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri kw’ibivugwa ndetse hanashakishwa uregwa kugira ngo abibazweho.

Mu gihe M. Iréné yahamwa n’icyaha yarezwe cyo gutangaza amakuru y’ibihuha, yahanishwa ingingo ya 39 y’itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga. Ivuga ko uhamijwe iki cyaha ahabwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze itanu n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1.000.000 Frw ariko atarenze 3.000.000 Frw.

Mike Karangwa yareze M. Iréné muri RIB avuga ko yatangaje amakuru y'ibihuha ku mbuga nkoranyambanga amusebya
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangiye gukurikirana Murindahabi Iréné [M. Iréné] usanzwe afasha abahanzi bahimbaza Imana Vestine na Dorcas
Vestine na Dorcas bari mu bahanzi bahagaze neza mu bahimbaza Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .