Rubavu: Hafashwe uwagurishaga ibiti biri mu ishyamba ry’abandi yiyita umuganga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Nzeri 2020 saa 07:22
Yasuwe :
0 0

Ku bufatanye n’abaturage kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Nzeri Polisi ikorera mu karere ka Rubavu yafashe umugabo w’imyaka 45 amaze kugurisha abantu babiri ibiti biri mu ishyamba ry’umuturage. Ibi yabikoraga yiyoberanyije nk’umuganga aho yambaraga umwambaro w’abaganga ndetse n’abaje kugura ibyo biti bamusangaga ku kigo nderabuzima cya Gisenyi.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko uwo yagurishaga ibiti biri mu ishyamba ry’umuturage wo mu karere ka Rubavu mu murenge wa Kanzenze kagari ka Nyirabigogwe mu mudugudu wa Mizingo. Umukiriya wari waraguze iryo shyamba bwa mbere niwe waje gutanga amakuru amaze kumva ko yongeye kurigurisha undi muntu.

CIP Karekezi yagize ati “Tariki ya 3 Nzeri uyu yari yagurishije ishyamba umuturage kuri miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda. Umuturage aza kumenya ko yongeye akarigurisha undi mukiliya kuri miliyoni imwe n’ibihumbi magana atandatu aza kuri Polisi gutanga amakuru. Tariki ya 16 nibwo uwo muabo yafatiwe mu cyuho arimo kugurisha ibyo biti ku mukiliya wa kabiri, afatwa yambaye itaburiya y’abaganga.”

CIP Karekezi akomeza avuga ko abantu yari amaze kugurisha biriya biti nta n’umwe wari wamwishyuye yose gusa yagendaga abaka umusogongero (Avance) kuko uwa mbere yari yamuhaye amafaranga ibihumbi 100 naho uwa kabiri yari amaze kumuha amafaranga ibihumbi 120.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba avuga ko iyo yabaga agiye kugurisha ibiti muri ririya shyamba ry’abandi yabanzaga kugirana amasezerano n’umuguzi agakoresha indangamuntu itari iye.

CIP Karekezi yakanguriye abantu ko hadutse abambuzi bashukana, asaba abaturage kwitonda igihe bagiye kugura ibintu ibyo aribyo byose.

Ati "Dukangurira abantu ko mbere yo kwishyura kujya babanza bagashishoza igihe bagiye kugura ibintu cyane cyane imitungo itimukanwa. Babigure hari abayobozi mu nzego z’ibanze ndetse hari n’abaturanyi b’uwo bagiye kugurira umutungo kugira ngo batagwa mu mutego wo kubeshywa."

Yakomeje avuga ko ibyo uwo mugabo yakoze ari icyaha gihanwa n’amategeko. Yahise ashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Gisenyi kugira ngo hakorwe iperereza.

Itegeko No68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 174 ivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2)ariko kitarenze imyaka itatu (3)n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000FRW).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .