Rubavu: Minisitiri Soraya yahumurije abacururiza mu isoko mpuzamipaka babuze abakiliya

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 18 Nzeri 2020 saa 08:48
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Hakuziyaremye Soraya yahumurije abacuruzi bakorera mu isoko mpuzamipaka rya Ruabavu abizeza ko ibibazo bafite bigiye gukemuka.

Mu bibazo abacururiza mu isoko mpuzamipaka rya Rubavu harimo imisoro bakwa n’akarere kandi badakora neza no kutabasha kohereza ibicuruzwa byabo mu mujyi wa Goma.

Mpanabatumva Joseph umwe mu bacururiza muri iri soko, yavuze ko rimeze nk’iridakora kubera Covid 19 yatumye umupaka ufungwa, agasaba akarere kubasonera ku misoro y’ubukode bw’ibibanza.

Yagize ati “Iri soko ni mpuzamipaka ariko nta bakiriya baza kuko abazaga byari ukubera umupaka none urafunzwe n’uhaciye abona nta bantu bahari akigendera. Akarere kadufashe kadusonere imisoro kuko ubu baratwishyuza ibihumbi 120 by’amezi atandatu kandi muri tudakora.”

Nyirabaziki Béata ucuruza imyenda muri iri soko yavuze ko ibibazo bafite babitewe n’amakuru make kubera kugira abayobozi badakorera mu isoko bityo ntibite ku bibazo byabo.

Ati “Ntabwo dukora ni ukwanga kwicara mu rugo kuva abanye-Congo batacyambuka ni uku twiberaho. Ntabwo twohereza kuko ntituba muri koperative kandi ibyo twakabaye twohereza iyo badufasha bikajya bipakirirwa hano.”

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Havugiyaremye Soraya, nk’imboni y’akarere ka Rubavu yavuze ko yaje kureba uko ubucuruzi bwambukiranya imipaka bukora nyuma y’amasezerano bagiranye na RDC.

Yakomeje avuga ko hashyizwe ingufu mu gushyira abantu hamwe ibicuruzwa byabo bikagendera hamwe, gusa ngo hari abacuruzi bagifite impungenge z’umutekano w’ibicuruzwa byabo igihe byaba byoherejwe batabiherekeje.

Ati “Twasanze bamwe badafite icyizere cy’uko batanze ibintu byabo cyangwa bakabiha amatsinda n’amakoperative bakwishyurwa. Twemeranyijwe n’akarere ndetse n’ikigo gishinzwe amakoperative RCA ko twongera ubukangurambaga mu bacuruzi izo mpungenge zikavaho’’

Agendeye ku mikoranire myiza hagati y’u Rwanda na Congo, yijeje abacuruzi ko ibibazo bafite bizacyemuka nkuko n’ibindi byakemutse

Ati “Twagiye tugirana ibiganiro na bagenzi bacu bo muri Congo kandi ibibazo byagiye bigaragara mu buhahirane byashoboye gukemuka kuburyo n’iki abantu bavuga ko bagiye batishyurwa tugiye kuganira nabo kugirango gikemuke.”

Ibiganiro byahuje intumwa z’u Rwanda niza RDC taliki 28 Gicurasi 2020 hemejwe ngamba zo kurwanya COVID-19 no kunoza ubucuruzi bwambukiranya imipaka hifashishwa amakoperative mu buhahirane hirindwa akajagari, abacuruzi bakishyira hamwe imodoka zifashishwe mu kujyana ibicuruzwa.

Isoko mpuzamipaka rya Rubavu rifite imyanya 192 harimo n’ububiko bugezweho n’ibyumba bikonjesha bitanu.

Iri soko ryo mu Karere ka Rubavu ryuzuye muri 2019 ritwaye miliyoni 3$,mbere y’icyorezo cya Covid 19 rikaba ryarakoreshwaga n’abaturage ibihumbi 55 bambukiranya umupaka muto uhuza u Rwanda na RDC.

Minisitiri Soraya yaganiriye n'abantu batandukanye mu karere ka Rubavu ku iterambere ry'abacururiza mu isoko mpuzamipaka
Isoko mpuzamipaka ryashegeshwe na Covid urujya n'uruza rw'abantu ruragabanuka
Makayabo, amwe mu mafi akunzwe muri RDC yabuze abakiriya
Meya wa Rubavu Habyarimana Gilbert ubwo yaganiraga na Minisitiri Soraya ku ngamba zafashwe
Nzabonimpa Deogratias visi meya ushinzwe ubukungu yabwiye Ministre ko barimo kureba ko aba bacuruzi basonerwa imisoro binyuze mu nama njyanama
Minisitiri Soraya yasanze bamwe mu bacuruzi batazi ibisabwa mu kohereza ibicuruzwa muri RDC
Soraya yasobanuriwe byimbitse imbogamizi ziri mu bucuruzi muri iri soko
Minisitiri Soraya yafashe umwanya uhagije wo kuganira n'abacuruzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .