Umunyamakuru Phocas Ndayizera na bagenzi be basabiwe gufungwa burundu

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 18 Nzeri 2020 saa 10:40
Yasuwe :
0 0

Ubushinjacyaha bwasabiye umunyamakuru Phocas Ndayizera n’abo bareganwa 12 gufungwa burundu nibaramuka bahamwe n’ibyaha kubera ko ibyo bashinjwa bikomeye kandi ari ‘ibyaha ndengakamere’.

Uko ari 13 bashinjwa ibyaha birimo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa kubuhirika hakoreshejwe intambara cyangwa izindi mbaraga; kugambana no gushishikariza abandi gukora icyaha cy’iterabwoba; ubwinjiracyaha bwo gukoresha binyuranyije n’amategeko ikintu giturika cyangwa ikindi kintu gihumanya ahantu hakoreshwa na rubanda, n’icyaha cyo kujya mu mutwe w’abagizi ba nabi.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Nzeri 2020 nibwo Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru mu Rwanda ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, rwasubukuye urubanza ruregwamo Umunyamakuru Phocas Ndayizera na bagenzi be 12.

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugambi abaregwa bateguraga wari ukuriwe na Cassien Ntamuhanga. Uyu araburanishwa nk’uwatorotse ubutabera.

Ni iburanisha ryabaye hifashishijwe uburyo bw’iyakure buzwi nka ‘video conference’ kubera icyorezo COVID-19 cyugarije Isi, abaregwa bose bari muri gereza ya Mageragere iri mu Mujyi wa Kigali.

Iburanisha ryatangiye Saa tatu n’iminota 40 ubushijacyaha buvuga ku myiregurire y’abaregwa umwe ku wundi, bugaragaza ko imvugo zabo zirimo ‘guhindura imvugo’.

Kuri uri Ntamuhanga Cassien, ubushinjacyaha bwavuze ko ibimenyetso byagiye bitangwa ndetse n’imiburanire y’abaregwa bigaraza ko ari we muhuzabikorwa akaba n’umujyanama wabo kuko yakurikiraniraga hafi imitegurire y’ibyaha bakurikiranyweho. Bwagaragaje kandi ko buri wese mu baregwa yagiye ahabwa izina ry’irihimbano mu rwego rwo guhisha ibimenyetso no kwirinda ko batahurwa.

Urukiko rwababajije ikigaragaza ko amajwi yatanzwe nk’ikimenyetso ari aya Ntamuhanga Cassien. Ubushinjacyaha bwasubije ko icya mbere ari ibiyakubiyemo bihuye n’imvugo z’abaregwa bavugiye mu ibazwa ryabereye mu bugenzacya no mu bushinjacyaha. Icya kabiri ni ‘ukuri kw’ibivugwamo’ kuko ngo nabyo ubwabyo ari ukuri. Bwavuze ko ibijyanye no gutanga ibisasu byavuzwemo byabaye koko ndetse n’ibijyanye no gufata abakekwaho ibyaha nabyo byabaye.

Ubushinjacyaha bwasobanuye kandi ko amajwi (audio) yagaragajwe mu rukiko yafashwe mu buryo bwemewe n’amategeko bikozwe n’inzego z’iperereza.

Bwavuze kuri Phocas Ndayizera bwongera gushimangira ko yafatwanywe ibiturika bityo ari ‘icyitso’ mu mugambi wo gukora icyaha cy’iterabwoba.

Ubushinjacyaha bwavuze ku bandi baregwa barimo Karangwa Eliaquim; Niyonkuru Emmanuel alias Elungu; Niyihoze Patrick alias Nick; Byiringiro Garnon alias Bingo; Bikorimana Bonheur; Bizimana Terence; Munyensanga Martin alias Corbon; Mushimiyimana Yves; shimyumuremyi Jean Claude alias Kayima; Rutaganda Bosco; Nshiragahinda Ernest; Ukurikiyimfura Théoneste; ko imvugo zabo zivuguruza ibyo bari bemereye ubushinjacyaha kandi babivuze nta gahato bashyizweho bityo urukiko rwazabisuzumana ubushishozi.

Bwavuze ko mu myiregurire yabo bose bahakana ibyaha kandi bakiregura mu njyana imwe, bityo bigaragaza ko ibyo bahakana babiziranyeho.

Guhindura inyito y’icyaha

Urukiko rwabwiye ubushinjacyaha ko hari ibyaha buri gushinja abaregwa kandi bitanditse mu nyandiko ikubiyemo ikirego, rusaba ko busobanura impamvu. Ibyo byaha ni ‘ukuba icyitso’ n’icyaha cyo ‘gucura umugambi’.

Ubushinjacyaha bwavuze ko koko mu gutegura inyandiko ikubiyemo ikirego ibyo byaha bitashyizwemo ariko inyito y’ibyaha ishobora guhindukira mu iburanisha bitewe n’uko hagenda haboneka ibimenyetso.

Basabiwe gufungwa burundu kuko ibyaha baregwa ari ’ndengakamere’

Ubushinjacyaha bumaze kuvuga ku myiregurire y’abaregwa bose bwavuze bagaragaje uburemere bw’ibyaha baregwa n’ububi bwabyo buvuga ko ari ‘ibyaha ndengakamere’ kandi ari impurirane, bityo ko bubasabira gufungwa burundu nibiramuka bibahamye.

Uruhande rwunganira abaregwa rwahawe ijambo ruvuga ko ibivugwa n’ubushinjacyaha ‘bidasobanutse’ kuko ibyo bwavuze mbere n’ibyo bumaze kuvuga bidahura kuko harimo imihindagurikire y’inyito y’ibyaha abaregwa bashinjwa.

Uwunganira abaregwa yahise asaba urukiko ko rwasubika urubanza rukabaha umwanya wo kujya kuganira ku byaha byahinduriwe inyito n’ubushinjacyaha, bakazabivugaho nyuma.

Urukiko rwavuze ko icyo kibazo cyo guhindura inyito y’ibyaha bishinjwa abaregwa narwo rwabibonye bityo rufashe umwanzuro wo gusubika urubanza kugira ngo abaregwa n’ababunganira bajye kubiganiraho, rutegeka ko ruzasubukurwa tariki ya 14 n’iya 15 Ukwakira 2020.

Umunyamakuru Phocas Ndayizera na bagenzi be basubiye imbere y'urukiko

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .