Urubuga CATCHYZ ruhuza abacuruzi, abaguzi n’abashaka akazi rwatangiye gukorera mu Rwanda

Yanditswe na Ishimwe Alain
Kuya 6 Ukwakira 2020 saa 09:54
Yasuwe :
0 0

Mu Rwanda hatangiye urubuga CATCHYZ rukorera kuri murandasi, ruhuza abashaka kwamamaza ibikorwa birimo ubucuruzi, amakoraniro, serivise runaka, kuranga akazi, ndetse n’ibindi bikorwa byinshi, rukabahuza n’abandi babikeneye kandi byose bigakorwa ku buntu.

Uru rubuga ruzakemura ibibazo by’abajyaga babura umwanya wo kujya kwigurira ibyo bakeneye, abatazi aho amaguriro afite ibyo bakeneye ari, cyangwa se ntibamenye aho bagurira ibikoresho byakoreshejwe, aho bashakira akazi n’ibindi bitandukanye.

CATCHYZ ni urubuga mpuzamahanga rukorera mu bihugu nk’u Rwanda, u Burundi, Tanzania na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).

Abakoresha uru rubuga kandi bashobora gukoresha indimi enye, zirimo Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa, Igiswahili, n’Ilingala.

Mu bicuruzwa biboneka kuri uru rubuga harimo ibinyabiziga, ibikoresho by’ikoranabuhanga, telefoni zigendanwa, umutungo utimukanwa, imyambaro, inzu zo guturamo, ibitabo, ibikoresho bya siporo n’umuziki, ibikoresho by’ubuhinzi n’ubworozi, ibiribwa, ibikoresho by’abana. Hananyuraho amatangazo y’abashaka gutanga akazi n’ibindi bitandukanye.

CATCHYZ izaha amahirwe abacuruzi yo kwerekana ibicuruzwa byabo ku bantu baturuka mu bihugu bitandukanye, ku buryo bashobora gukurura abakiliya benshi.
Gukoresha CATCHYZ bisaba kuba ufitemo konti, kandi ukaba unayifiteho ubushobozi bwo kuyicunga, burimo nko guhindura amakuru yawe, amazina, nimero za telefoni, email, umubare w’ibanga, amafoto ndetse n’ibyo ukora.

Gukora ubucuruzi ukoresheje CATCHYZ bikorwa mu buryo butandukanye. Ubwa mbere ni icyiciro cya Premium 20 gikorwa ku bucuruzi buciriritse, aho umuntu yemererwa kwamamaza ibicuruzwa 20.

Hari kandi icyiciro cya Premium 50 gikorwa ku bucuruzi b’amikoro aringaniye, aho bemererwa kwamamaza ibicuruzwa 50.

Hari icyiciro cya Silver, gikorwa ku bucuruzi bugaragara hejuru ku rubuga, hakaba n’icyiciro cya Gold cyo kigenewe ubucuruzi bugaragara inshuro nyinshi, ahantu henshi hatandukanye ku rubuga.

Iyo umaze kugira iguriro kuri CATCHYZ, uba ushobora kubona abagukurikiye n’abo nawe wakurikiye, ibituma ushobora kugenzura uburyo ibicuruzwa byawe bikunzwe, ndetse ukaba ushobora no kongera umukozi (admin) mu iguriro ryawe kugira ngo agufashe mu bucuruzi bwawe.

Kuri CATCHYZ kandi ushobora kuhavuganira n’umukiliya wawe, mukungurana ibitekerezo, ukakira ibibazo n’ibindi bitandukanye.

Kwiyandikisha kuri uru rubuga biroroshye, kuko ushobora guca kuri CATCHYZ ubwayo, cyangwa ugakoresha porogaramu ya telefoni yaba izikoresha Android na iOS.

Abari kwiyandikisha kuri CATCHYZ bashobora no gutsindira telefoni nshyashya yo mu bwoko bwa Tekno Spark 5, iri guhabwa abanyamahirwe babiri batoranyijwe mu biyandikishije buri cyumweru.

Uru rubuga kandi rwemera uburyo bwo kwishyurana bwa Visa, MasterCard, amafaranga agendanwa kohereza amafaranga ndetse n’ikofi.

CATCHYZ ifite n’uburyo bwereka abayigana amaguriro ayiyandikishijeho ari hafi yabo, ibituma ushobora guhitamo ibicuruzwa ushaka hafi yawe.

Hari kandi n’uburyo bwo kungurana ubumenyi, binyuze ku rubuga rwihariye rugenewe gusoma amakuru ari rwo blog.CATCHYZ.com.

Kubindi bisobanuro, ushobora kwandikira CATCHYZ kuri Email: [email protected] cyangwa ukabahamagara kuri telefoni +250780606666

Urubuga CATCHYZ ruhuza abaguzi n'abagurisha, abashakwa kwamamaza, abashaka akazi n'abandi
CATCHYZ ushobora kuyikoresha wifashishije mudasobwa cyangwa telefone
Ku bakoresha telefone zigezweho, bashobora kumanura porogaramu ya CATCHYZ bagatangira kuryoherwa n'ibyiza bibonekaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .