Urubyiruko ruba mu mahanga rwasabwe gushishikarira umuco, mu biganiro bishya bivuga ku mateka y’u Rwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 3 Ukwakira 2020 saa 05:47
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore, Uwihanganye Jean de Dieu yibukije urubyiruko rwakuriye mu mahanga, ndetse n’urwahavukiye ko rugomba kumenya no kuzirikana ibijyanye n’umuco n’indagaciro z’u Rwanda.

Yabitangaje mu gikorwa cyo gutangiza umushinga witwa ‘Amateka Series’, wabereye kuri internet aho abakurikiye iki gikorwa banasusurukijwe na n’umuhanzi Burabyo Dushime Yvan umaze kwamamara mu muziki nka Yvan Buravan.

‘Amateka Series’ ni Ubukangurambaga bwatangijwe n’urubyiruko ruba mu mahanga, bugamije kwigisha urubyiruko ibijyanye n’amateka y’u Rwanda ndetse n’ubugeni mu ngeri zitandukanye.

Ibi biganiro bigamije kujya bitamirwamo impuguke zitandukanye mu by’umuco, abantu bageze mu za bukuru bafasha mu kwigisha urubyiruko ibijyanye n’amateka, abahanzi mu ngeri zitandukanye n’abandi benshi.

Ku ikubitiro ubwo iki gikorwa cyatangizwaga cyagaragayemo abantu batandukanye barimo Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli Moshions, Hope Azeda watangije Mashirika Performing Arts and Media Company n’abandi.

Ambasaderi Uwihanganye Jean de Dieu uhagarariye u Rwanda muri Singapore, yahawe umwanya akangurira urubyiruko gukomeza kugira umuhate wo kumenya byinshi ku gihugu cyabo niyo baba batarakivukiyemo.

Ati “Nagira ngo nshimire ikipe y’urubyiruko rwateguye uyu mushinga w’ibijyanye no kwigisha urubyiruko ibijyanye n’amateka y’u Rwanda. Hari abatarabashije kuvukira mu Rwanda ndetse hari n’abaruvukiyemo ariko batarukuriyemo, n’ubwo bimeze gutyo muracyari Abanyarwanda. Ni ingenzi ku rubyiruko nkamwe kumenya amateka n’indangagaciro z’Abanyarwanda.”

Yakomeje agira ati “Twebwe nka Ambasade y’u Rwanda muri Singapore tubahaye ikaze. Tuzabafasha igihe cyose muzadukenerera.”

Iki gikorwa cyashyizweho akadomo n’umuhanzi Buravan uri mu bakunzwe mu Rwanda no hanze. Uyu muhanzi yaririmbye ibihangano bye bitandukanye birimo ‘Bindimo’, Low Key’, ‘This is love’, ‘Malaika’, ‘Oya’, ‘Njye nawe’ n’izindi nyinshi..

Ambasaderi Uwihanganye yasabye urubyiruko rw'abanyarwanda rwavukiye mu mahanga cyangwa ruhaba, kumenya byimbitse amateka y'igihugu cyabo
Buravan yasusurukije abari bakurikiye iki gikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .