00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zimwe zifite amateka muri Bibiliya! Inyubako icumi zigituwe zikuze kurusha izindi ku Isi

Yanditswe na Muyisenge Jean Felix
Kuya 12 May 2022 saa 01:55
Yasuwe :

Kuva ikiremwamuntu cyagera ku Isi, kugira aho abantu bakinga umusaya, bakugama imvura cyangwa imbeho y’ijoro, byabaye ibintu by’ibanze bikenerwa n’umuntu.

Biragoye ko umuntu yagira amahoro adafite inzu yo kubamo. Kubaka inzu zo guturamo byatangiye kera cyane, ndetse inyubako zo kubamo zigenda zongererwa ubwiza, ubunini no gukomera bitewe n’uko ikoranabuhanga ryo kubaka ritera imbere.

Muri izo nyubako harimo izubakanywe ubuhanga budasanze bituma zikomera ku buryo zimaze imyaka amagana zituwemo n’abantu, ibintu bidakunze kubaho kubera ko inyinshi usanga zarasenywe cyangwa ari amatongo.

Izi ni zimwe muri izo nyubako zimaze ibinyejana zicumbikiye abantu.

  Villa Capra

Iyi nzu ikunze kwitwa ‘Villa Rotonda’ yubatse hejuru y’umusozi mu nkengero z’Umujyi wa Vicenza mu Butaliyani, ikaba yarubatswe n’Umunyabugeni Andrea Palladio mu 1148.

Izina Villa Capra ryaturutse ku bavandimwe babiri bitwaga Capra barangije ibikorwa bya nyuma byo kuyubaka.

  Inyubako zo mu cyaro ka Kandovan

Kandovan ni umudugudu uherereye hafi y’umujyi wa Tabriz muri Iran. Umaze byibura imyaka 800, ubu utuwe n’abantu basaga 670 baba mu nzu zubatswe mu bitare byatewe n’iruka ry’Ikirunga cya Sahand.

Imyubakire idasanzwe y’uyu mudugudu ikurura abakerarugendo baturuka mu mpande zose z’Isi.

  Inyubako zo mu cyaro cya Acoma Pueblo

Izi nyubako zubatse ku musozi uri mu cyaro cya Acoma Pueblo muri Leta ya New Mexico yo muri Amerika. Ni zo nkuru kurusha izindi muri Amerika y’Amajyaruguru.

Izi nzu zituwemo n’abaturage gakondo b’Aba- Acoma kuva mu 1150, kugera ubu abazibamo basaga 50. Nta bikorwaremezo nk’amazi n’amashanyarazi bihabarizwa.

  Salford Manor

Inzu ya Saltford Manor ni yo ifatwa nk’inyubako ituwemo ikuze kurusha izindi mu Bwongereza.

Yubatswe mu 1148, iri mu zatuwemo na Musenyeri wa Normandy, Geoffrey de Montbray.

  Inzu yubatse i Kirkjubøargarður

Mu cyaro cya Kirkjubøargarður (ifamu y’Umwami) giherereye mu birwa bya Faroe, hari inyubako yubakishijwe imbaho ikuze kurusha izindi ku Isi.

Iyi nzu yubtswe ahasaga mu 1100 aho yari i seminari ikagira n’amacumbi y’Abepisikopi ba Diyosezi yari mu Birwa bya Faroe. Iyi nyubako kugeza ubu iracyatuwe n’imiryango ikomoka ku bayubatse.

  Urusengero rwa St George Orthodox Monastery

Uru rusengero rw’aba-Monks ruherereye muri Israel ahitwa Wadi Qelt mu bilometero bisaga icyenda uvuye mu Mujyi wa Yeriko, n’ibilometero 20 uvuye i Yeruzalemu.

Aho rwubatse havumbuwe na John of Thebes, Umunya-Misiri wahacumbitse n’abagaragu be bakomoka muri Syrie mu myaka irenga 1600 ishize. Icyo gihe bakekaga ko ubu buvumo ari bwo Intumwa y’Imana Eliya yarimo ubwo yagaburirwaga n’ibisiga. (1 Abami 17: 1-7).

Izina rya St George ryaturutse kuri Mutagatifu George w’i Koziba wimukiye kuri ubu butaka butagatifu mu myaka ya 500 akiri umwangavu, aturutse muri Chypre nyuma y’uko ababyeyi be bombi bishwe.

Ubuvumo buri ahubutse uru rusengero bivugwa ko umuhanuzi Eliya yahacumbitse ubwo yari yerekeje i Sinayi ahunga Umwamikazi Yezebeli washakaga kumuhitana azira kwica abahanuzi bose b’ikigirwamana Bali. (1 Abami 19:1-3).

Muri 615 ingabo z’Aba-Peresi zasenye uru rusengero, zinica abari bahatuye, ruza kongera kuvugururwa guhera mu 1878 kugera mu 1901.

  Inyubako zigize umujyi wa Sana’a uherereye muri Yemen

Sana’a iherereye mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Yemen, ukaba ukikijwe n’imisozi miremire muri Sarawat na Jabal Tiyal. Mbere y’intambara zibasiye iki gihugu uyu mujyi ni wo wari munini kurusha iyindi.

Sana’a imaze imyaka irenga 2500 ituwe. Mu kinyejana cya mbere nyuma y’urupfu rwa Yesu, uyu mujyi wari ufite imihanda myinshi y’ubucuruzi mu karere uherereyemo.

Sana’a ni umujyi ugizwe n’imisigiti 106 n’ inzu 650 zose zubatswe mbere y’imyaka irenga 1000.

  Inyubako zigize umujyi wa Matera

Matera ni umujyi uherereye mu Majyepfo y’u Butaliyani, uzwiho cyane inyubako ziwuranga zubatswe n’Abaromani mu kinyejana cya gatatu mbere y’ivuka rya Yesu.

Abantu batuye muri izi nyubako zubutse mu rutare kugeza mu myaka ya 1950 nyuma baza kwimurwa kugira ngo hasanwe. Ubu uhasanga utubari na za restaurant zitandukanye, zikunzwe kwakira abakerarugendo bavuye hirya no hino.

Mu nyubako z’uyu mujyi zimaze imyaka irenga 9000, hanakiniwe filime zitandukanye z’iyobokamana nka “The Passion of the Christ” mu 2004, “Ben-Hur” mu 2016 na “Mary Magdalene” mu 2018.

  Inyubako zo mu cyaro cya Meymand

Icyaro cya Meymand ni wo wabanje guturwa bwa mbere muri Iran aho umaze imyaka irenga 12.000 utuwe.

Uyu mudugudu urangwa n’inyubako zubatswe hacukurwa urutare kuburyo zigaragara nk’ubuvumo.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), rifata Meymand nk’ahantu nyaburanga hasigasira amateka y’ikiremwamuntu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .