Boston: Imyiteguro ya Rwanda Day irarimbanyije

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 18 Nzeri 2012 saa 07:32
Yasuwe :
0 0

Hasigaye iminsi itatu gusa kugira ngo igikorwa cyiswe ‘Rwanda day’ gitangire i Boston muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, abazitabira bakaganira imbona nkubone na Perezida wa Repuburika y’u Rwanda.
Rwanda Day iteganyijwe kubera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika i Boston mu minsi ibiri, kuva ku itariki ya 21 n’iya 22. Abazitabira bakomeje kwerekeza i Boston, abari kure yaho bitegura gufata indege, bose bazabona umwanya wo kuganira na Perezida wa Repuburika Paul Kagame, nk’uko Minisitiri w’Ububanyi (...)

Hasigaye iminsi itatu gusa kugira ngo igikorwa cyiswe ‘Rwanda day’ gitangire i Boston muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, abazitabira bakaganira imbona nkubone na Perezida wa Repuburika y’u Rwanda.

Rwanda Day iteganyijwe kubera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika i Boston mu minsi ibiri, kuva ku itariki ya 21 n’iya 22. Abazitabira bakomeje kwerekeza i Boston, abari kure yaho bitegura gufata indege, bose bazabona umwanya wo kuganira na Perezida wa Repuburika Paul Kagame, nk’uko Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo yabihamirije ikinyamakuru The New Times ko Perezida azayitabira.

Guhura n’abanyarwanda baba mu mahanga Mushikiwabo atagaza ko nabyo ari kimwe mu bintu bikomeye ku gihugu cy’u Rwanda. Ati “ibi nabyo biri muri gahunda z’igihugu, kwibuka no guha agaciro abanyarwanda baba mu mahanga. Turashaka ko abanyarwanda baba ku isi hose , bamenya neza igihugu cyababyaye, bakaba banagira uruhare mu iterambere ryacyo igihe babishakiye.”

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, James Kimonyo yatangaje ko ubu nta shiti, Rwanda Day yitezwe kongera kubera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, izabera i Boston, nyuma y’indi yari yabereye i Chicago mu mwaka ushize. Uyu mwaka ushize, yari yitabiriwe n’abanyarwanda bagera ku bihumbi bine.

Ati “Rwanda Day izaba ari amahirwe tubonye yo kuganira dushingiye kubyavuye muri Rwanda Day yabereye i Chicago.”

Intego ya Rwanda Day I Boston, Ambasaderi Kimonyo atangaza ko ari umwanya wo guhuza abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda zituye mu Majyaruguru ya Amerika hose, bagasobanurirwa uko igihugu gihagaze, n’uburyo abanyarwanda baba mu mahanga bagira uruhare mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.

Ambasaderi Kimonyo atangaza ko Rwanda Day izaha u Rwanda kugaragariza abanyamahanga n’abanyamahanga amahirwe yo gukorera mu Rwanda.

Muri ayo mahirwe Ambasaderi Kimonyo atangaza ko abazitabira Rwanda Day I Boston, bazamenya ko mu Rwanda hari amahirwe yo gushoramoo imari, abashaka amazu yo kugura ko ahari, ahantu henshi ho gushoramo imari, kuba n’abashaka kujya ku isoko ry’imari n’ imigabane byose bihari.

Muri Rwanda Day, hateganyijwe n’imurika bikorwa by’inzego za leta n’abikorera, mu rwego rwo kureshya abashoramari kuza gukorera mu Rwanda.

Insanganyamatsiko yaranze Rwanda Day y’iChicago yagarukaga ku ijambo rikomeye abanyarwanda bamaze kumenya nk’ikibaranga ‘Agaciro’, umurage wacu n’ejo hazaza.

Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda, baturuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri Canada, no mu Burayi bazitabira Rwanda Day i Boston.

Rwanda Day i Boston muri uyu mwaka hateganyijwe ko izitabirwa n’abanyarwanda n’abanyamahanga bakunda u Rwanda basaga ibihumbi bitatu.

Usibye abanyarwanda baba mu mahanga kandi, Rwanda Day iba ishakwa kwitabirwa n’abanyarwanda banaturutse mu Rwanda, Atari abanyapolitiki gusa harimo n’abikorera ku giti cyabo. Ubu hamaze kumenyekana ko hazitabira abacuruzi bagera kuri 40.

Umujyi wa Boston, Rwanda Day izahurizamo imbaga y’abanyarwanda n’abakunda u Rwanda ni umurwa mukuru wa Leta ya Massachusetts, imwe muzigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ukaba umujyi wa mbere wubatswe cyera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .