Boston wakeka ko habaye mu Rwanda

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 22 Nzeri 2012 saa 02:50
Yasuwe :
0 0

Mu gihe hakomeje ibirori bihuje Abanyarwanda baba cyane cyane muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku munsi Nyarwanda ubaye ku nshuro ya kabiri, abaturutse muri Kaminuza ya Harvard, Massachusetts International Hospital n’ahandi, abavuye Canada no ku mugabane w’u Burayi kuko USA ntituyivuga n’abavuye mu Rwanda, bose bahuriye mu mujyi wa Boston, none wagira ngo habaye mu Rwanda.
Ubu English ntabwo dukeneye kuyivuga hano. Habaye mu Rwanda. Abantu baracicikana bivugira ikinyarwanda, barahoberana mu (...)

Mu gihe hakomeje ibirori bihuje Abanyarwanda baba cyane cyane muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku munsi Nyarwanda ubaye ku nshuro ya kabiri, abaturutse muri Kaminuza ya Harvard, Massachusetts International Hospital n’ahandi, abavuye Canada no ku mugabane w’u Burayi kuko USA ntituyivuga n’abavuye mu Rwanda, bose bahuriye mu mujyi wa Boston, none wagira ngo habaye mu Rwanda.

Urukumbuzi rwari rwose mu ndamukanyo za kinyarwanda

Ubu English ntabwo dukeneye kuyivuga hano. Habaye mu Rwanda. Abantu baracicikana bivugira ikinyarwanda, barahoberana mu muhanda bamwe bagateza "embouteillage" cyangwa "jam" kubera urukumbuzi rwinshi.

Reka hotels zo gushaka icyumba byagoranye kuko byose abanyarwanda babifashe. Ubu gushaka icyumba ni ukujya gushakira mu nkengero z’umujyi nko kuva Serena ukajya i Rwamagana kuko nta handi washakira.

Gusa ibyumba byaho birahenze kuko icya makeya ni Amadolari y’Amerika 199 ku ijoro rimwe, ariko Intore z’u Rwanda zikomeje kwihesha agaciro zahagose hose.

Umujyi wa Boston ukaba ari wo ubarizwamo Kaminuza za Harvard, Cambridge na Massachusetts Institute of Technology, zimwe mu zikomeye cyane ku isi.

Kuri International Airport ho hari umupolisi wambajije ati "ko haje Abanyarwanda benshi cyane byagenze bite?" (There are so many Rwandans coming in today. What happened"? Namusubije ko bari mu mugambi wo kwihesha agaciro bayobowe na Perezida Paul Kagame uri buze kubaganiriza; mbona birabatunguye!

Ku bibuga by’indege kuva Nairobi, Chiphol (Amsterdam) na Boston byabarenze. Burya koko Abanyarwanda ni Intore zuzuye.

Ladislas NGENDAHIMANA/Boston

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .