Abaganga bavumbuye virus ya Hépatite C bahawe igihembo cyitiriwe Nobel

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Ukwakira 2020 saa 02:01
Yasuwe :
0 0

Abaganga batatu bafatanyije, Harvey J. Alter, Michael Houghton na Charles M. Rice, bashyikirijwe igihembo cyitiriwe Nobel mu bijyanye n’ubuvuzi cy’uyu mwaka wa 2020, bashimirwa umusanzu batanze mu rwego rw’ubuzima binyuze mu kuvumbura virus itera uburwayi bwa Hépatite C.

Harvey J. Alter yavukiye mu Mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1935, Michael Houghton avukira mu Bwongereza naho Charles M. Rice avukira mu Mujyi wa Sacramento muri Amerika, mu 1952.

Aba bahanga bashimiwe uburyo bafashije mu kurwanya Virus ya Hépatite C yandurira mu maraso, ikibasira abantu benshi kuko kenshi bakurizamo kurwara kanseri y’umwijima.

Nibo bakoze ubushakashatsi bwagejeje ku ivumburwa rya virus nshya ya Hépatite C mu 1989. Mbere y’akazi kabo gakomeye, ubushakashatsi bwakozwe mu ivumburwa rya virus za Hépatite A na B bwashingirwagaho mu kwiga virus nshya yari yagaragaye, ariko hari ibibazo byinshi byasigaraga bitabonewe ibisubizo.

Kuvumbura virus ha Hépatite C byatumye abaganga babasha gusobanukirwa neza inkomoko n’ingaruka byayo, banabasha kuyipima mu maraso, hanavumburwa imiti yabashije gutabara ubuzima bwa miliyoni z’abaturage hirya no hino ku Isi.

Uburwayi bwa Hépatite buri mu byiciro bibiri, bumwe buterwa na virus ya Hépatite A bushobora gukwirakwizwa n’amazi yanduye cyangwa amafunguro. Ubundi buterwa na virus ya Hépatite B cyangwa C, bwo bwandurira mu maraso ndetse buvamo indwara karande.

Hépatite C ni indwara yakomeje guhangayikisha ibihugu ndetse mu 2016 byatangajwe ko Leta y’u Rwanda yamaze kumvikana n’Uruganda rwa Gilead rukora imiti iyivura ku kugabanya igiciro cyayo, kiva ku bihumbi 95 by’amadolari ya Amerika, igurwa amadolari 1200.

Abarwayi ba Hepatite C bavurwaga n’inshinge (Interferon) baterwaga buri cyumweru igafatanwa n’ibinini (Ribavirin) mu gihe cy’ibyumweru 48. Ikiguzi cy’iyo miti isanzwe cyageraga ku bihumbi 180 by’amafaranga y’u Rwanda buri cyumweru.

Uko ubuvuzi butera imbere abarwayi bagiye bavanwa ku nshinge bagana ku guhabwa ibinini birimo ‘Sovaldi’ binyobwa ku kwezi, bigafatanwa n’undi witwa Ribavirin mu gihe cy’amezi atandatu. Ubundi bwoko ni umuti witwa ‘Harvoni’, wo ufatwa nk’ikinini kimwe gusa ku munsi mu gihe cy’amezi atatu.

Abanywa ibyo binini basaga 95% barakira neza, bitandukanye n’inshinge zatangwaga aho abasaga 60% batakiraga. Hari kandi abatari bemerewe gukoresha iyo miti y’inshinge nk’abasaza, abana, abagore batwite n’abandi bafite uburwayi butandukanye, ariko imishya ikoreshwa n’ibyiciro hafi ya byose.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ritangaza ko abantu miliyoni 71 ku isi banduye virus ya Hépatite C, mu gihe mu 2016 yishe abasaga 399 000.

Yandurira mu maraso binyuze nko mu guhererekanya ibikoresho bikomeretsa, guhana amaraso n’imibonano mpuzabitsina idakingiye, igihe habayeho gukomereka.

Aba baganga batatu bashimiwe uruhare rwabo mu guteza imbere ubuvuzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .