Abagore bo muri Amerika basigaye banywa inzoga kurusha ibindi bihe

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 4 Ukwakira 2020 saa 03:09
Yasuwe :
0 0

Impfu zishingiye ku nzoga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje kwiyongera, aho ubu raporo nyinshi zigaragaza ko abagore aribo bari kunywa inzoga cyane kurusha abagabo ndetse ko uyu mubare wiyongereye cyane mu bihe bya Coronavirus.

Raporo y’uku kwezi y’Ikipo gishinzwe kugenzura no kurwanya ibyorezo muri Amerika, igaragaza ko nubwo abagabo aribo bapfa cyane kurusha abagore bazize inzoga buri mwaka, umubare w’abagore bapfa wiyongereye cyane ugereranyije n’ibindi bihe.

Ubu imibare igaragaza ko abagore basigaye banywa inzoga cyane aho umubare wabo wiyongereye mu bihe bya Coronavirus. Benshi muri bo, batangiye kunywa inzoga nyuma y’uko batangiye kwikorera umutwaro wo kwita ku ngo, harimo kwita ku bana, byiyongera ku zindi nshingano bari basanganywe zo hanze y’urugo, aho ubu bamwe bakizikorera mu rugo kuko kujya mu kazi hari aho bitaremerwa.

Umwe mu bakoze ubu busbakashatsi, Lindsey Rodriguez, yavuze ko kuba abagore basigaye birirwana n’abana mu ngo, ari kimwe mu byatumye no kunywa byiyongera.

Ibibazo byatumye abagore batangira kunywa inzoga cyane, byiyongereye mu mezi ya Werurwe na Mata uyu mwaka ubwo ibihe bya Guma mu Rugo byashyirwagaho.

Ubundi bushakashatsi bwakozwe na JAMA Network Open bwagaragaje ko abanyamerika banywa inzoga biyongereyeho 14% mu 2020 ugereranyije n’uko imibare yari imeze mu 2019, aho abagore bongereye ingano y’inzoga banywa nibura inshuro enye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .