Abashakashatsi bagaragaje ko intera ya metero imwe idahagije mu kurinda ikwirakwira rya COVID-19

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 12 Ukwakira 2020 saa 12:16
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo, CDC, cyatangaje ko virusi itera Covid-19 ishobora gukwirakwira mu ntera irenze metero ebyiri, bityo ko ingamba zo gushyiraho intera ya metero imwe mu rwego rwo kwirinda Coronavirus bidashobora kurinda umuntu kugerwaho n’agakoko kayanduza igihe atambaye agapfukamunwa.

Mu bushakashatsi bwa CDC, bugaragaza ko agakoko gatera Coronavirus gafite ubushobozi bwo kubaho igihe kirekire gishobora kugera no ku isaha bitewe n’imiterere y’ahantu, kandi ko igihe nk’umuntu ari guhumeka cyane, wenda ari kwiruka cyangwa yitsamuye, udutonyanga duto duturuka mu kanwa ke tugenda tukaba twagera muri metero hafi eshatu, bityo abari muri iyo ntera na bo bakaba bashobora kwandura.

Ibi bije bivuguruza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus ku Isi zagenaga ko mu gihe abantu bahanye intera ya metero imwe, bishobora kubarinda iki cyorezo kuko udutonyanga duto duturuka mu kanwa k’uyanduye tudashobora kuhagera cyangwa tukahagera twacitse intege cyane.

Uburyo bwo guhana intera kugira ngo abantu batanduzanya indwara zandurira mu mwuka bwatangiye gukoreshwa mu ntangiriro z’ikinyejana gishize, ari na ho abahanga barimo Prof. Lydia Bouroiba yavuze ko butakigezweho, n’ubwo hari kinini bumara mu kurinda ikwirakwira ry’indwara zandurira mu mwuka.

Yagize ati "Gushyiraho metero hagati y’abantu ntabwo bihagije kugira ngo bibarinde kwanduzanya Coronavirus, zagakwiye kujya hejuru ya metero ebyiri nibura”.

Ubwirinzi bwizewe ni agapfukamunwa

Mu gihe guhana intera bigaragazwa nk’ibidahagije mu gukumira iyanduzanya rya Coronavirus, abashakashatsi ba CDC bavuga ko uburyo bwizewe bwo guhangana n’ikwirakwira rya Coronavirus ari ukwambara agapfukamunwa neza, kandi igihe cyose, kabone n’ubwo waba uri mu nzu uri kuganira n’abashyitsi.

Ku rundi ruhande, aba bashakashatsi bavuze ko igihe cyose umuntu yashyizeho intera ya metero ebyiri, kandi akambara agapfukamunwa ke neza uko bigomba, nta kabuza aba yiyongereye amahirwe yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Gusiga intera ya metero ebyiri hagati y’abantu mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus bishobora kuzakoma mu nkokora ibikorwa birimo amashuri, insengero, ingendo zo mu ndege n’ibindi byari bitangiye gukomorerwa hirya no hino ku Isi, kuko bizasaba kongera umwanya uri hagati y’abantu, ukava kuri metero imwe ukajya kuri metero ebyiri cyangwa zirenzeho.

Usibye kwambara agapfukamunwa no gusiga intera hagati y’abantu, inzego z’ubuzima zinagira abatuye Isi inama yo gukaraba inshuro nyinshi kugira ngo birinde iki cyorezo kimaze guhitana abarenga miliyoni 1,08, mu barenga miliyoni 37,5 bamaze kucyandura.

Intera ya metero imwe ntihagije mu kurinda ikwirakwira rya Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .