Airbus yahombye hafi miliyari 2 z’amayero mu mezi atandatu ya 2020

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 Nyakanga 2020 saa 11:55
Yasuwe :
0 0

Uruganda rukora indege rwa Airbus rwatangaje ko rwahombye miliyari 1.9 z’amayero mu mezi atandatu ya mbere ya 2020, bitewe n’igabanuka ry’umusaruro warwo kubera icyorezo cya Coronavirus.

Airbus yagurishije indege 196 gusa mu mezi atandatu ya mbere ya 2020, bitewe n’uko ibigo byinshi bikora ubwikorezi bw’indege bwahagaritse ingendo bigatuma bisubika kuzitumiza.

Umuyobozi wa Airbus, Guillaume Faury, yatangaje ko ‘ingaruka za Coronavirus mu bukungu bw’uru ruganda zirimo kwigaragaza cyane mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka, aho indege z’ubucuruzi bagurishije zagabanutseho 50% ugereranyije n’umwaka ushize’.

Ibyo Airbus yinjije byagabanutseho 39 ku ijana bigera kuri miliyari 18.9 z’amayero mu mezi atandatu ya mbere ya 2020, mu gihembwe cya kabiri gusa hakaba harabayeho igabanuka rya 55%. Airbus yagabanyije ingano y’ibyo yakoraga ku kigero cya 40%.

Iki gihombo kandi ntabwo kizagabanuka vuba bitewe n’uko ubwikorezi bw’indege nibura mu 2023-2025 ari bwo buzasubira uko bwahoze mbere y’icyorezo.

Airbus irateganya gukora indege 40 za Airbus A320 ku kwezi, ugereranyije na 60 yakoraga umwaka ushize ndetse n’enye za A220 n’ebyiri za A330. Indege zo mu bwoko bwa A350 hazajya hakorwa hagati y’eshanu n’esheshatu ku kwezi.

Airbus yahombejwe cyane na Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .