Amafoto ya Kamala Harris ku gifuniko cya Vogue yateje impagarara kuri twitter

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 12 Mutarama 2021 saa 08:00
Yasuwe :
0 0

Amafoto ya Kamala Harris azagaragara ku gifuniko cya Vogue Magazine izwiho gukora ibijyanye n’imideli, izajya hanze muri Gashyantare 2021, yafashwe nk’iteshagaciro n’agasuzuguro kuri uyu mugore w’umwirabura.

Vogue Magazine ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 10 Mutarama 2021, nibwo yatangaje ko Kamala Harris azagaragara ku gifuniko cy’iki kinyamakuru muri Gashyantare.

Amafoto yafashwe azagaragara kuri iki gifuniko ntabwo yavuzweho rumwe n’abakoresha urubuga rwa Twitter, kuko benshi bavuze ko ari agasuzuguro no kutamwubaha nk’uwatorewe kuzaba yungirije Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Bari bashingiye ku kuba ngo uyu mugore yagizwe inzobe kurusha uko asanzwe ameze ndetse ikindi hakaba hari ifoto agaragaraho yambaye inkweto za ‘converse’; ibintu byafashwe nko kumusuzugura.

Umwe uri mu bakoresha urubuga rwa Twitter yanditse ati “Ntabwo byumvikana, ko iki gifuniko cya Kamala Harris ari icya nyacyo? Natekerezaga ko ari igihimbano, ibi binyereka ukuntu ibi bintu ari bibi. Cyangwa bamubwiye kuboherereza amafoto yafashwe n’umugabo we cyangwa?”

Undi we yavuze ati “Ifoto yo ubwayo ntacyo itwaye. Gusa na none, bihabanye cyane, n’urwego rwa Vogue. Ntabwo bigeze babitekerezaho cyane. Bimeze nk’umukoro warangiye mu gitondo amasaha yo kuwutanga ageze. Ni ukubahuka.”

Umunyamakuru wo muri Amerika witwa Yashar Ali, ari mu bagaye cyane iki gifuniko Kamala agomba kugaragaraho muri Gashyantare, maze arandika ati “amakuru yo mu bijyanye n’uruganda rw’imideli. Igifuniko cya Vogue Magazine, Kamala Harris azagaragaraho muri Gashyantare cyagiweho impaka. Gusa nawe ntabwo aribyo yari yiteguye nk’uko bamwe mu bo mu muryango we babitangaje.”

Abandi bikomye Umwanditsi mukuru wa Vogue witwa Anna Wintour, bavuga ko buri gihe ibintu nk’ibi babikorera abiraburakazi cyane ko na Cardi B ubwo yajyaga ku gifuniko cy’iki kinyamakuru amafoto ye yari mabi.

Ntabwo Kamala Harris yigeze agira icyo avuga kuri aya mafoto yakomeje gukwirakwira abantu bavuga ko Vogue yamusuzuguye.

Kamala Devi Harris, niwe uzaba yungirije Perezida Joe Biden uherutse gutorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yabaye mugore wa mbere wanditse amateka yo kuba Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika; ndetse n’umwiraburakazi wa mbere wegukanye uyu mwanya.

Vogue yanenzwe guhindura amafoto ya Kamala Harris akagirwa nk'umuzungu
Kamala Harris yagaragaye yambaye inkweto za Converse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .