Amategeko agenga ibiganiro mpaka by’abahatanira kuyobora Amerika agiye kuvugururwa

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 1 Ukwakira 2020 saa 09:22
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’ikiganiro mpaka cy’akavuyo, kuvugiranamo no gutukana, Komisiyo ishinzwe gutegura ibiganiro mpaka by’abayimamariza kuyobora Amerika (CPD), yatangaje ko igiye gukora amavugurura mu mategeko agenga ibiganiro mpaka, nyuma y’uko ibyahuje Perezida Trump na Biden kuri uyu wa kabiri bidatanze umusaruro.

Iyi komisiyo itangaje ibi nyuma y’uko abenshi mu barenga miliyoni 73 barebye ikiganiro mpaka hagati ya Biden na Trump banenze imitegurire yacyo, itaratumaga aba bagabo basobanura imigambi yabo ku ntego esheshatu zari buganirweho, kuko buri wese yavugirwamo na mugenzi we ndetse rimwe na rimwe, umusangiza w’amagambo, Chris Wallace yagerageza guhosha impaka ntibimukundire.

Trump ni we wagaragaye mu bikorwa byo kuvugiramo mugenzi we cyane, kuko Wallace yamwihanangirije inshuro 76 zose amusaba guha Biden umwanya wo gusobanura icyo atekereza ku ngingo zari zirimo kuganirwaho.

Biden nawe ntiyaripfanye kuko yihanangirijwe inshuro 15, ndetse nyuma yo kuvugirwamo inshuro nyinshi, yaje kwita Perezida Trump “igicucu”, ibintu byatunguwe abarebyi, abenshi bavuga ko ari ikimenyetso cy’uburyo ibi biganiro biteguwe nabi.

Wallace yagombye kubuza Trump na Biden kuvugiranamo inshuro 91 zose, mu gihe ikiganiro ubwacyo cyari gifite iminota 90.

Amakuru avuga ko na mbere y’ikiganiro, amakipe ya Trump na Biden yahuye kugira ngo aganire ku miterere yacyo, maze ku bufatanye na CPD, bakemeranya ko buri mukandida azajya ahabwa iminota ibiri yo gusobanura ingingo n’ibibazo abajijwe, mbere y’uko mugenzi we amubaza cyangwa se akamunyomoza.

Ibi ntibyakurikijwe, ku buryo amakuru avuga ko abagize CPD bamaze amasaha 48 nyuma y’ikiganiro batekerea ku buryo bushya bakoresha kugira ngo ibiganiro bibiri bisigaye bizagende neza.

Amakuru akomeza avuga ko mu biri kwigwaho, harimo gufunga indangururamajwi y’umukandida uri kuzamura ijwi mu gihe mugenzi we, cyangwa umusangiza w’amagambo, bari kuvuga.

Iki cyemezo nikimara kwemezwa, byitezwe ko abo ku ruhande rwa Trump na Biden bazabimenyeshwa, ariko ntibazahabwa amahirwe yo gutanga ibitekerezo ku miterere y’amategeko mashya.

Uruhande rwa Biden rwavuze ko “yiteguye gukomeza kwitabira ibi biganiro hagendewe ku mategeko yose azemezwa”.

Ni mu gihe kandi Biden yavuze ko ibiganiro mpaka byamuhuje na Trump byabaye “igisebo ku gihugu” kubera uko byagenze.

Uruhande rwa Trump rwo rwashinje CPD kurengera Biden kuko “bahinduye amategeko y’umukino mu mukino hagati”, kandi ko ibyabaye mu kiganiro mpaka ari “uburyo bwo gutanga ibitekerezo mu bwisanzure kuko ari cyo impaka zimaze”.

Ku itariki ya 15 uku kwezi nibwo ibindi biganiro mpaka biteganijwe, bikazabera i Miami muri leta ya Florida. Ibya nyuma biteganyijwe ku itariki ya 22 uku kwezi, mbere y’ibyumweru bibiri ngo amatora abe, dore ko ategerejwe ku itariki ya 3 Ugushyingo.

Trump na Biden baranzwe no kudahana umwanya wo gusobanura ibyo buri wese yiteguye kuzakorera Abanyamerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .