Amb. Uwihanganye yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Australia

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 11 Nzeri 2020 saa 08:40
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu birimo na Australia, Jean de Dieu Uwihanganye, yashyikirije Guverineri Mukuru w’iki gihugu, David Hurley, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda.

Ni umuhango wabaye kuwa Gatatu tariki 9 Nzeri 2020 hifashishijwe ikoranabuhanga. Itangazo rya Ambasade y’u Rwanda muri Singapore, rivuga Amb. Uwihanganye yagejeje kuri Hurley, intashyo za Perezida Kagame ndetse anashima umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Australia.

Amb. Uwihanganye kandi yanagaragaje umuhate we wo guteza imbere umubano hagati y’ibihugu byombi ndetse no kongera ubutwererane na Australia mu bijyanye n’ikoranabuhanga no mu zindi nzego.

Guverineri Hurley yashimiye Amb. Uwihanganye ndetse amuha icyizere cy’uko inama y’ibihugu bikoresha Icyongereza (CHOGM), izabera mu Rwanda umwaka utaha izaba amahirwe yo guteza imbere umubano nyuma ya Coronavirus.

Yashimye uko u Rwanda rushyigikira Australia muri gahunda zitandukanye ndetse n’uburyo rukomeje kurwanya icyorezo cya Coronavirus. Yavuze ko u Rwanda ari igihugu cy’intangarugero ku bindi bihugu agendeye kuri gahunda nziza zarwo zo kurwanya icyorezo.

U Rwanda na Australia bifitanye umubano mwiza cyane cyane mu bijyanye n’ubucuruzi n’ishoramari. U Rwanda rwohereza ikawa n’icyayi muri Australia ndetse hari ibigo byo muri iki gihugu bikora mu bijyanye n’amabuye y’agaciro, inyongeramusaruro ndetse n’ikoranabuhanga mu Rwanda.

Hari kandi abanyarwanda benshi biga muri Australia mu mashami atandukanye ya Kaminuza.

Amb. Uwihanganye ahagarariye u Rwanda no muri Australia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .