Banki y’Isi yasabye ko ibihugu byazahajwe na Coronavirus bigabanyirizwa imyenda

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 5 Ukwakira 2020 saa 03:48
Yasuwe :
0 0

Banki y’Isi yasabye ibihugu n’ibigo by’imari binini ku Isi, kwiga ku buryo byagabanya cyangwa bigasonera amadeni yafashwe n’ibihugu bikennye, kuko ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus zadindije ubushobozi bwabyo bwo kwishyura amadeni byafashe.

Perezida wa Banki y’Isi, David Malpass, yavuze ko bimaze kugaragara ko hari ibihugu bitazashobora kwishyura imyenda byafashe, bityo ko iyo myenda ikwiriye kugabanywa cyangwa igakurwaho burundu, kugira ngo ubukungu bw’ibyo bihugu n’ubundi busanzwe bwarazahaye, butazahuhukira rimwe bitewe no kwishyura imyenda.

Yagize ati “Hari ibihamya by’uko bimwe mu bihugu bifite imyenda bitazashobora kwishyura kubera icyorezo cya Coronavirus, tugomba gufasha ibyo bihugu kugabanya imyenda byari bifite, cyangwa se tukaba twayikuraho burundu.”

Yavuze ko gukuraho uwo mwenda byaba bigamije gufasha ibihugu bikennye kubanza kwiyubaka, kugira ngo bizakomeze kwishyura bifite ubushobozi, kuko bitagenze bityo bishobora kudindiza ubukungu bwabyo mu myaka myinshi iri imbere.

Uyu muyobozi kandi yanashimangiye ko gukuriraho imyenda ibihugu bikennye atari ubwa mbere bikozwe, kuko byanakoreshejwe ahagana mu 1990 na mbere yaho.

Malpass kandi yanenze ubufasha ibigo by’imari mpuzamahanga n’abashoramari bari guha ibihugu bikennye, avuga ko budahagije kandi bishobora kuzagira ingaruka mbi.

Uyu mugabo yatanze umuburo ko ibintu bikomeje gutya, abarenga miliyoni 100 ku Isi yose bashobora gusubira mu bukene bukabije, nyamara harakozwe byinshi bigamije kubakura mu bukene mu myaka 20 ishize.

Banki y'Isi yasabye ibihugu n'ibigo by'imari bikize gukuraho cyangwa kugabanya imyenda byahaye ibihugu bikennye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .