Biden agiye guca agahigo ko kuba Perezida wa mbere wa USA ukuze kurusha abandi

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 21 Ugushyingo 2020 saa 12:52
Yasuwe :
0 0

Perezida watowe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, ku wa Gatanu w’iki Cyumweru yujuje imyaka 78. Mu mezi abiri ari imbere tariki ya 20 Mutarama 2021 nibwo azatangira kuyobora iki gihugu nyuma yo kurahira, azahita aca agahigo ko kuba Umukuru w’Igihugu uyoboye akuze mu mateka ya Amerika.

Afite akazi gakomeye kamutegereje karimo guhangana n’ibibazo by’ubuzima byatewe n’icyorezo cya Coronavirus, ubushomeri bwiyongereye mu gihugu n’akarengane katumye abaturage benshi biganjemo abirabura birara mu mihanda bakamagana ubuyobozi bwa Trump.

Usibye ibi bibazo, afite ku meza inshingano zikomeye zo kwereka abamutoye ko imyaka atari ikibazo, ko nubwo akuze ashobora kuyobora neza nta nkomyi.

Biden azarahira ariwe Perezida ukuze mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aciye kuri Ronald Reagan wasoje manda ze ebyiri mu 1989 afite imyaka 77 n’iminsi 349.

Umuganga wa Biden, Dr. Kevin O’Connor, muri raporo yashyize hanze mu Ukuboza umwaka ushize, yagaragazaga Biden nk’umuntu ufite ubuzima bwiza ushobora gusohoza neza inshingano zikomeye z’Umukuru w’Igihugu ndetse n’izo kuba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo.

Biden yujuje imyaka 78 y'amavuko ku wa Gatanu w'iki Cyumweru
Umuganga wa Biden yagaragaje ko ubuzima bwe buhagaze neza ku buryo ashobora kubahiriza inshingano ze nta nkomyi
Biden akunda gukora siporo yo kunyonga igare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .