Biden nawe yagaragaje ko ashobora kutazemera ibizava mu matora aramutse atsinzwe

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 11 Ukwakira 2020 saa 11:25
Yasuwe :
0 0

Umukandida uhatanira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yatangaje ko nta buryo ashobora gutsindwamo amatora cyereka igihe yaba yibwe gusa, amagambo yarushijeho gutera impungenge ko natsindwa atazemera ibyavuye mu matora.

Mu kwezi gushize, Perezida Trump yatangaje ko atizeye uburyo bwo gutora buzakoreshwa mu matora ategerejwe ku wa 3 Ugushyingo, kandi ko atazi ibizaba nyuma y’ayo matora. Byatumye hari abatangira gukeka ko ateganya kuzanga ibizava mu matora.

Uburyo bwo gutora buzakoreshwa muri Amerika ni ubw’iposita, aho umuntu atorera ku rupapuro ashyira ku iposita, rugakusanywa n’izindi bikabarirwa hamwe. Ni uburyo butandukanye n’ubwari busanzwe, aho umuntu ajya ku biro by’itora akishyirira ijwi rye mu gasanduku k’itora.

Ubu buryo bwari busanzwe bwifashishwa, cyane cyane bugakoreshwa n’ibyiciro byihariye birimo nk’abafite ubumuga cyangwa abandi babisabye. Trump avuga ko ubu buryo ’buzabamo ubujura bukomeye kuko amajwi ashobora guhindurwa cyangwa ntabarwe.’

Nyuma y’iminsi mike atangaje ibi uwo bahanganye Joe Biden ku wa 10 Ukwakira ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza muri leta Pennsylvania yabwiye abamushyigikiye ko nta buryo bashobora gutsindwamo amatora cyereka bibwe.

Ati “Uku niko gahunda imeze, mugomba kugenda mugatora, kubera ko uburyo bwonyine dushobora gutsindwamo aya matora ni ukwibwa kuri gukorwa hirya no hino kuri site z’itora.”

Muri iri jambo Biden yabaye nk’ushinja Trump gukoresha abamushyigikiye mu gutera ubwoba aba Biden bababuza gutora.

Kuva mu 1792, buri myaka ine Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikora amatora y’umukuru w’Igihugu, kandi ntibirabaho ko uwatsinzwe yanga ibyavuye mu matora kubera impamvu runaka, hagize ubikora hagati ya Biden na Trump bwaba ari ubwa mbere bibayeho mu mateka y’iki gihugu.

Amatora y’umukuru w’igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ateganyijwe kuba ku wa 3 Ugushyingo, mu gihe Trump yayatsindira yayobora iki gihugu muri manda ya kabiri, mu gihe yayatsindwa akaba yaba abaye umwe mu ba perezida bake ba Amerika babuze manda ya kabiri mu gihe bari baratsindiye iya mbere.

Joe Biden yavuze ko adashobora gutsindwa amatora cyereka aramutse yibwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .