Brussels Airlines muri gahunda yo kongera ingendo zayo zirimo n’iz’i Kigali

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Ukwakira 2020 saa 10:11
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Indege Brussels Airlines gikomeje kuzahura ibikorwa byacyo ari nako cyongera ingendo gikora, kikazibanda cyane ku zigana muri Afurika hagati ya tariki 25 Ukwakira na 27 Werurwe mu mwaka utaha.

Iki kigo cyatangaje ko hagati y’ayo matariki giteganya kuzaba gikora ingendo 42 ngufi na 16 ndende, izigana cyangwa ziva ku Mugabane wa Afurika zikaziyongera nibura kuri 40%.

Iki kigo cyatangaje ko mu kuzahura ibikorwa byacyo, kizazamuraho 12% kugeza ku wa 25 Ukwakira. Kugeza ubu aho iki kigo gikora urugendo buri munsi ni Abidjan muri Côte d’Ivoire.

Biteganywa ko hazagenda hiyongeraho n’izindi ngendo nyinshi zirimo izigana Banjul, Bujumbura, Dakar, Douala, Entebbe, Freetown, Kigali, Kinshasa, Monrovia na Yaoundé.

Biteganywa ko mu kuzamura izi ngendo, izigana i Kigali uyu mwaka uzarangira zimaze kuba ebyiri mu cyumweru, mu gihe ubu ari rumwe.

Iki kigo giteganya ko nibura ingendo zihuza imigabane zizaba zikorwa na Brussels Airlines muri iyi minsi ari izizaba zigana muri Afurika, hanze yayo zikazatangira muri Gashyantare zigana ku kibuga cy’indege cya John F. Kennedy i New York, ari nabwo hazongerwaho urugendo rugana i Luanda muri Angola.

Brussels Airlines iri muri gahunda yo kongera ingendo zayo zirimo n’izerekeza mu Mujyi wa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .