BuzzFeed yegukanye urubuga rw’amakuru rwa HuffPost

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Ugushyingo 2020 saa 03:15
Yasuwe :
0 0

Urubuga rwandika amakuru rukunda kwibanda ku mibereho, Buzzfeed, rwegukanye urwa HuffPost, mu gikorwa cyahurije mu mutaka umwe ibi bigo bikomeye mu itangazamakuru.

Na nyuma y’iri hererekanya ryakozwe mu buryo bw’imigabane, Verizon Media yari nyiri HuffPost (yitwaga The Huffington Post kugeza mu 2017) izaba umunyamigabane muto muri Buzzfeed nk’uko amasezerano abiteganya.

Ibi bigo bibiri byatangaje ko bizahuriza hamwe uburyo bwo kwamamariza abakiliya no gusangira amakuru atangazwa, ubufatanye byavuze ko buzatanga “amahirwe mashya y’inyungu mu bucuruzi.”

Umuyobozi Mukuru wa Buzzfeed, Jonah Peretti, ni we uzayobora ikigo gihuje ibi bigo byombi nyuma yo guhuzwa. Uyu mugabo ni n’umwe mu bashinze HuffPost mu 2005, afatanyije na Arianna Huffington. Nyuma yaje no gutangiza Buzzfeed.

HuffPost yamenyekanye cyane ku butegetsi bwa Perezida George W Bush, ubwo cyari ikinyamakuru kinyuzwaho inkuru nyinshi n’ibitekerezo, benshi bakabikorera ku buntu. Ni mu gihe Buzzfeed yo yubatse izina nyuma y’igihe itangazama amakuru ahanini yakundwaga n’abakiri bato.

Gusa ibi binyamakuru byakomeje guhura n’imbogamizi mu bijyanye no kwamamariza abakiliya nk’isoko nyamukuru y’inyungu, ahanini bitewe n’impinduka ibigo bikomeye bya Facebook na Google byazanye mu rwego rwo kwamamaza ibikorwa mu ikoranabuhanga.

Mu myaka ishize Buzzfeed na HuffPost byirukanye abakozi, ndetse muri Gicurasi Buzzfeed yafunze ibiro by’amakuru mu Bwongereza na Australia, inagabanya imishahara y’abakozi.

Iki kigo kinyuze mu maboko y’abantu benshi, kuko byatangiye AOL igura The Huffington Post kuri miliyoni $315 mu myaka hafi icumi ishize, nyuma y’amezi make iguze TechCrunch.

Iryo gurishwa ryafatwaga nk’ikintu gikomeye mu itangazamakuru, ariko biza guhindagurika kuko AOL yaje kugurwa na Verizon yanaguze Yahoo kuri miliyari $4.6. Icyo kigo gishya kinahindura izina cyitwa Oath, nyuma kiba Verizon Media.

BuzzFeed yegukanye imigabane ya HuffPost

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .