00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byahinduye isura: Imodoka zishaje ziri gukosha muri Amerika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Nyakanga 2021 saa 01:14
Yasuwe :
0 0

Akenshi iyo umuntu ukishakisha yifuje gutunga imodoka, feri ya mbere ayifatira ku modoka zakoreshejwe, gusa ugukenerwa kw’imodoka ku rwego rw’Isi, kwatumye na zimwe zitangiye gusaza zitangira gukosha.

Ubusanzwe imodoka zigezweho kandi zikaba zarafashwe neza, ziba zifite ubushobozi bwo kugenda ibirometero birenga ibihumbi 320, uko igenda ibirometero byinshi, niko iba iri gutakaza agaciro.

Imodoka zimaze kugenda ibirometero birenze ibihumbi 160, ntizari zikunze kubona isoko muri Amerika bitewe n’uko abantu bumvaga zishaje, ariko ibintu byahinduye isura mu mezi make ashize, bitewe n’ugukenerwa kudasanzwe kw’imodoka muri icyo gihugu.

Abanyamerika bagura nibura imodoka nshya miliyoni 17 buri mwaka, ndetse na miliyoni 39 by’imodoka zakoreshejwe, bagakoresha miliyari 600$ bagura imodoka buri mwaka.

Iri soko ariko ryaradindiye bitewe n’ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 mu mwaka ushize, kuko abagura imodoka nshya bagabanutse bakagera kuri miliyoni 14.6, bigatuma inganda zikora imodoka zigabanya ibikoresho zikoresha birimo ibizwi nka ‘chips’, udukoresho dukenerwa mu bikoresho hafi ya byose by’ikoranabuhanga kugira ngo bikore neza.

Ku rundi ruhande, mu gihe isoko ry’imodoka ritari rimeze neza, isoko ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo telefoni, mudasobwa n’ibindi nk’ibyo ryarazamutse ku rwego rukomeye, bituma inganda zibikora, na zo zikenera chips, zizigura cyane ndetse zinagura izari zisanzwe zicuruzwa ku nganda zikora imodoka.

Byari byitezwe ko bizatwara igihe kinini kugira ngo isoko ry’imodoka rizanzamuke, ariko nyuma y’itangwa ry’inkingo muri Amerika, abantu batangiye gusubira ku mirimo, bagakenera imodoka zibatwara, mu gihe abandi basubukuye ibikorwa byo gutembera, byose byari bikeneye imodoka, ari na yo mpamvu isoko ry’imodoka ryazanzamutse mbere y’igihe cyari giteganyijwe.

Nk’uko mu gihembwe cya mbere cya 2021, Abanyamerika baguze imodoka miliyoni 7, hafi kimwe cya kabiri cy’imodoka baguze mu mwaka ushize wose.

Mu gihe isoko ry’imodoka ryari ryongeye kuzanzamuka, ibikoresho bikenerwa n’inganda zizikora birimo chips byarabuze ku isoko, kuko bikenewe n’inganda nyinshi zikora imodoka, kandi bikazirwanira n’izindi nganda zikora ibindi bikoresho, ku buryo nk’ikigo cya General Motors cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gitangaza ko gifite imodoka nyinshi zitegereje gushyirwamo chips mbere yo kujyanwa ku isoko, mu gihe giherutse gutangaza ko kizahomba miliyari 1$ bitewe n’itinda ryo kurangiza gukora imodoka, na ryo ryatewe n’ibura rya chips.

Mu gihe rero imodoka nshya zabaye iyanga kandi isoko ryaragutse, abenshi bahisemo kugana isoko ry’imodoka zakoreshejwe.

Ikibazo ni uko kuri iri soko na ho nta modoka zihari, kuko ibigo bizicuruza, ndetse n’ibizikodesha, byacuruje kimwe cya gatatu cy’imodoka zabyo ku giciro gito mu mwaka ushize, ugereranyije n’icyari gisanzwe, mu rwego rwo guhangana n’ingaruka ibyo bigo byagizweho n’icyorezo cya Covid-19.

Mu gihe imodoka zari zongeye gukenerwa ku rwego rwo hejuru, ibi bigo byisanze bisigaranye imodoka nke cyane, biba ngombwa ko byongera ibiciro ku modoka zakoreshejwe, zirimo n’izidasanzwe zishakwa cyane ku isoko kubera ko zifatwa nk’izishaje cyane.

Kuri ubu agaciro k’imodoka zimaze kugenda nibura ibirometero ibihumbi 150, kazamutseho 30%, kava kuri 12.700$ ku modoka imwe, kagera ku 16.500$.

Abakurikirana iby’isoko ry’imodoka muri Amerika bemeza ko mu gihe abantu bataragira ubushake bwo gukoresha imodoka rusange mu rwego rwo kwirinda kwegerana n’abantu benshi bishobora no kuba intandaro yo kwandura icyorezo cya Covid-19, isoko ry’imodoka zirimo n’izishaje rizakomeza kwaguka cyane.

Isoko ry'imodoka zakoreshejwe ryaragutse cyane muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .