COVID-19: Macron yashyizeho amasaha ingendo zitemewe mu mijyi icyenda y’u Bufaransa

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 15 Ukwakira 2020 saa 08:26
Yasuwe :
0 0

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje amasaha ingendo zitemewe mu mijyi icyenda ikomeye mu gihugu mu rwego rwo guhangana n’ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus gikomeje gufata indi ntera.

Guhera ku wa Gatandatu w’iki Cyumweru, mu mijyi irimo Paris, ntabwo ingendo zizaba zemewe guhera saa tatu z’ijoro kugera saa kumi n’ebyiri z’igitondo, ibintu bizamara nibura ibyumweru bine.

Usibye mu Bufaransa, mu bindi bihugu nk’u Budage naho byatangajwe ko utubari na restaurant mu mijyi irimo ibyago byinshi byo kwandura Coronavirus, bigomba gufungwa.

Ibi byatangajwe nyuma y’aho kuri uyu wa Gatatu muri iki gihugu habonetse ubwandu bushya bw’abantu barenga ibihumbi bitanu, umubare munini wabonetse kuva muri Mata uyu mwaka.

Mu bihugu byinshi by’u Burayi, za Guverinoma ziri gushyiraho amabwiriza mashya agamije gukumira icyorezo cya Coronavirus, dore ko cyongeye kwaduka bundi bushya.

Mu Buholandi naho ibice bimwe na bimwe byashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo ndetse za restaurant n’aho abantu bashobora gufatira ikawa harafungwa.

Iyo mijyi yashyiriweho amasaha y’ingendo mu Bufaransa irimo Umurwa Mukuru, Paris, Marseille, Lyon, Lille, Saint-Etienne, Rouen, Toulouse, Grenoble na Montpellier.

Muri iyi mijyi, ingendo z’ingenzi ziremewe ariko kurenga kuri aya masaha yashyizweho bizajya bihanirwa amande y’ibihumbi bigera kuri 140 Frw.

Macron yavuze ko muri iki gihe icyorezo cya Coronavirus kiri gukwira mu gihugu cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .