Derek Chauvin ukurikiranyweho kwica George Floyd yafunguwe

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 8 Ukwakira 2020 saa 08:30
Yasuwe :
0 0

Uwahoze ari umupolisi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ukurikiranyweho icyaha cyo kwica umwirabura witwa George Floyd, yarekuwe by’agateganyo n’urukiko nyuma yo gutanga ingwate ya miliyoni 1$.

Uyu mupolisi ashinjwa ko yishe George Floyd ku wa 25 Gicurasi 2020 nyuma yo kumara iminota umunani n’amasegonda 46 amupfukamye ku ijosi

Nyuma y’amashusho yagiye hanze yerekana uyu mupolisi akora iki gikorwa kidakwiye, we na bagenzi be batatu barimo, J Alexander Kueng, Thomas Lane na Tou Thao bahise birukanwa mu kazi ndetse batangira gukurikiranwa kuri iki cyaha.

Nyuma yo gutanga ingwate, urukiko rwafashe umwanzuro wo gufungura by’agateganyo aba bapolisi bane, mu gihe bategerejwe kuburanishwa mu mizi muri Werurwe 2021.

Iyi ngwate itanzwe nyuma y’uko muri Kamena umucamanza yavuze ko mu gihe Derek Chauvin yatanga 1.25$ yarekurwa kandi ntagire andi mabwiriza ashyirwaho cyangwa akaba yatanga miliyoni 1$ agashyirirwaho amabwiriza agomba kugenderaho, arimo no kutegera umuryango wa George Floyd.

Urupfu rwa George Floyd rwakuruye imyigaragambyo hirya no hino ku Isi.

Derek Chauvin wishe George Floyd yafunguwe by'agateganyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .