Donald Trump ntakozwa ibyo gukoresha ikoranabuhanga mu kiganiro mpaka kizamuhuza na Biden

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 8 Ukwakira 2020 saa 03:51
Yasuwe :
0 0

Komisiyo ishinzwe ibiganiro mpaka hagati y’abakandida biyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko ikiganiro gitaha kizahuza Donald Trump na Joseph R. Biden kizaba mu buryo bw’ikoranabuhanga, mu rwego rwo kwirinda Covid-19.

Ni icyemezo iyi komisiyo yatangaje kuri uyu wa 8 Ukwakira mu gihe habura iminsi irindwi ngo iki kiganiro cya kabiri kizahuza aba bakandida Perezida kibe.

Impamvu iyi komisiyo yatanze yatumye ifata iki cyemezo ngo ni ukugira ngo hirindwe, icyorezo cya Covid-19.

Nubwo Donald Trump yagakwiye kuba yumva neza impamvu z’uyu mwanzuro nk’ukirutse iki cyorezo, we iby’ikiganiro mpaka gikozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga ntabikozwa.

Mu kiganiro uyu mukuru w’igihugu yagiranye n’umunyamakuru wa Fox, Maria Bartiromo yavuze ko atatiguye guhatana na Biden hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Ati “Ntabwo nzatakaza umwanya wanjye mu biganiro mpaka hakoreshejwe ikoranabuhanga, ibyo si ibiganiro mpaka, kwicara imbere ya mudasobwa ubundi ukajya impaka, birasekeje. Twe ibyo ntitubyemera.”

Muri iki kiganiro Trump yavuze ko iyi komisiyo iri gukora ibi mu kurengera Biden.

Trump avuze ko atazagirana ibiganiro mpaka na Biden hifashishijwe, ikoranabuhanga mu gihe uyu mugabo nawe yari aherutse gutangaza ko atiteguye kuganira na Perezida Trump kuko yavuye mu bitaro adakize Covid-19.

Mu kiganiro mpaka giherutse guhuza aba bagabo bombi ku wa 29 Nzeri, cyaranzwe n’akavuyo n’impaka z’urudaca, ariko biza kurangira amajwi agaragaje ko Biden yishimiwe ku kigero cya 60% mu gihe mugenzi we Trump byari ku kigero cya 28%.

Perezida Trump yatangaje ko atazitabira ibiganiro mpaka bizamuhuza na Biden, mu gihe byaba bibaye mu buryo bw'ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .