EU ishobora gufatira Turikiya ibihano

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 2 Ukwakira 2020 saa 04:25
Yasuwe :
0 0

Umuryango w’Ibihugu bigize Ubumwe bw’i Burayi (EU), watangaje ko ushobora gufatira Turikiya ibihano kubera ibikorwa by’ubushotoranyi ishinjwa kugirira u Bugereki busanzwe ari umunyamuryango wa EU.

Ibi bihugu byombi birapfa umutungo kamere wa gas uri mu gice cy’inyanja buri gihugu kita icyacyo, ndetse mu minsi ishize Turikiya yahashyize ubwato bwa rutura bw’intambara, ibyakomeje gukwirakwiza umwuka mubi muri ako gace.

Perezida wa Komisiyo ya EU, Von der Leyen, yabwiye abandi bayobozi ba EU kuri uyu wa Gatanu mu Bubiligi, ko bashaka gushyiraho umurongo wa gisirikare mu kugabanya ingaruka zishobora kubaho no ku bindi bihugu, igihe umwuka mubi hagati y’u Bugereki na Turikiya wakomeza kugana habi.

Leyen kandi yashimangiye ko EU yifuza umubano mwiza na Turikiya kandi ko umubano mwiza ari inyungu nziza ku bihugu byombi, ashimangira ko nidahagarika ibikorwa byayo, izafatirwa ibihano na EU.

Yagize ati "Turasaba ko ubu ibikorwa byose bitemewe byahagarara kandi ni mu nyungu za Turikiya, mu gihe bidahagaze, EU izakoresha ububasha bwayo mu kuyifatira ibyemezo kandi twiteguye kubishyira mu bikorwa".

Hagati aho, ibiganiro birakomeje hagati y’u Bugereki na Turikiya mu rwego rwo gushaka uburyo ibihugu byombi byakumvikana, amahoro agahinda muri kiriya gice cy’Isi. Minisitiri w’intebe w’u Bugereki, Kyriakos Mitsotakis, nawe asanga ibi biganiro ari inzira nziza izaganisha ku bufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Ku ruhande rwa Turikiya, bavuga ko gufatirwa ibihano atari wo muti w’ikibazo, ahubwo ko "EU nishyira mu bikorwa ibihano byayo, ibi ntibizadutera ubwoba ahubwo bigiye gutuma dukora n’ibyo batari biteze."

Si ubwa mbere Turikiya yaba igabye igitero ku Bugereki, kuko mu mwaka wa 1071, Ubwami bw’abami bw’aba-Ottoman bwigaruriye Ubwami bw’abami bw’aba-Byzantine. Naho mu mwaka wa 1974 na bwo Turikiya yigaruriye ubuso bugera kuri 3% by’u Bugereki hakoreshejwe ingufu za gisirikari, nyuma iza kubusubiza hakozwe imishyikirano.

U Bugereki na Turikiya ntibiri kuvuga rumwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .