François Fillon wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa n’umugore we bahamijwe kunyereza umutungo wa Leta

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Kamena 2020 saa 02:19
Yasuwe :
0 0

Urukiko rw’i Paris kuri uyu wa Mbere rwahamije François Fillon wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa n’umugore we Penelope, ibyaha byo kunyereza umutungo wa Leta babinyjjije mu guhimba imirimo itabaho.

François Fillon yashinjwaga kwishyura umugore we asaga miliyoni y’amayero ku mirimo umugore we yagiye akora ari umwungiriza we kandi iyo mirimo atarigeze ayikora.

Ayo manyanga yatangiye kumenyekana mu 2017 ubwo Fillon yashakaga guhatanira kuyobora u Bufaransa, biza gutuma atakarizwa icyizere, hatsinda Emmanuel Macron.

Ikinyamakuru Canard Enchainé muri Mutarama 2017 cyatangaje ko Penelope yamaze imyaka 15 agaragara mu bakozi ba Leta nk’umwungiriza wa Fillon mu Nteko Ishinga Amategeko, biza kumenyekana ko nta kintu na kimwe kigaragaza ko hari akazi yahakoze.

François Fillon yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa hagati ya 2007 na 2012.

Ibyaha Fillon yahamijwe biteganyirijwe igifungo gishobora kugera ku myaka itanu.

François Fillon yahamijwe gufatanya n'umugore we bakanyereza umutungo wa Leta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .