FBI yaburijemo umugambi wo gushimuta guverineri wa Michigan

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Ukwakira 2020 saa 08:22
Yasuwe :
0 0

Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, FBI, rwatangaje ko rwaburijemo umugambi wo gushimuta no guhirika Guverineri wa Leta ya Michigan, Gretchen Whitmer, ukomoka mu ishyaka ry’aba-démocrate .

Uyu mugore amaze iminsi ku gitutu nyuma yo gushyiraho amabwiriza akomeye yo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, ariko yaje gukurwaho n’umucamanza mu cyumweru gishize.

Abayobozi batangaje ko uyu mugambi wo kumushimuta warimo abagabo batandatu bo muri Leta ayoboye bari bashakaga kumugambanira.

Amakuru yashyikirijwe urukiko avuga ko ba maneko ba FBI bitabiriye inama yabereye i Dublin muri Ohio muri Kamena, aho itsinda ry’umutwe ukorera muri Michigan ryaganiraga gukuraho ubuyobozi bwa leta bavuga ko bwari "burimo kurenga ku itegeko Nshinga rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika."

Iyo nama ngo abantu bayinjiragamo baragenzurwaga cyane, ku buryo na telefoni zabo babanzaga kuzamburwa zigashyirwa mu kindi cyumba, hirindwa ko hagira ubafata amajwi cyangwa amashusho mu ibanga. Gusa ngo maneko wa FBI yari yambaye akandi gakoresho gatandukanye n’ibyo abinjiraga babanzaga kwamburwa.

Nyuma y’icyo gikorwa, abantu 13 batawe muri yombi, ubu barimo gukurikiranwa n’inkiko. Abantu batandatu barimo batanu bo muri Michigan n’umwe wo muri Delaware bakurikiranyweho n’urukiko icyaha cyo gucura umugambi wo gushimuta umuntu, wari wacuriwe guverineri Whitmer.

Abandi barindwi bakekwaho ibyaha by’iterabwoba n’ibindi byaha by’udutsiko, bifitanye isano n’umugambi wacurwaga wo gushimuta guverineri.

Iryo tsinda ngo ryashakaga guhuriza hamwe nibura abagabo 200 bakinjira mu nzu ikoreramo Inteko Ishinga Amategeko, bagafata imbohe zirimo no guverineri. Ni gahunda ngo bashakaga gukora mbere y’amatora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika azaba mu Ugushyingo.

Mu gihe ngo uwo mugambi wari gupfuba, ngo bagombaga gutera guverineri iwe mu rugo bakaba ariho bamufatira, ndetse ngo bari bamaze iminsi bamugenzura cyane.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane, Guverineri Whitmer yasanishishije umugambi wo kumushimuta n’imvugo za Perezida Donald Trump, umaze iminsi akoresha amagambo agumura abaturage anateza amacakubiri.

Muri Mata Trump yanditse kuri Twitter yifatanya n’abigaragambya, asaba “kubohora Michigan". Nyuma y’ukwezi kumwe, ngo abigaragambya bitwaje intwaro binjiye ahakorera Inteko Ishinga Amategeko.

Intumwa Nkuru ya Leta ya Michigan kuri uyu wa Kane yemeje ko abantu babiri mu bafotowe binjiye muri iyo nyubako muri Gicurasi, bari mu bafunzwe mu mugambi wo gushaka gushimuta uyu muyobozi.

Guverineri Gretchen Whitmer yari agiye gushimutwa n'abantu bitwaje intwaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .